Ifoto y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaye imanitse mu Mujyi wa Bujumbura mu Gihugu cy’u Burundi, yatanzweho ibitekerezo na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru mpamo kuri iyi foto, ni uko ifitanye isano n’inama itegerejwe muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuva kuri uyu wa Mbere bakomeje kuvuga kuri iyi foto ya Perezida Paul Kagame imanitse i Bujumbura, ndetse bamwe bakanagaragaza ko bishimiye uruzinduko agiye kugirira muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda ariko kimaze iminsi kirubaniye nabi.
Imipaka ihuza ibi Bihugu byombi, yongeye gufungwa n’u Burundi kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, ndetse biherekezwa n’amagambo atari meza Perezia Evariste Ndayishimiye yagiye avuga ku Rwanda.
Ubwo hagaragaraga iyi foto y’Umukuru w’u Rwanda mu mujyi wa Bujumbura, bamwe batangiye kuyibazaho, ndetse bamwe mu Barundi baha ikaze Perezida Paul Kagame basanzwe banafatiraho icyitegererezo kubera imiyoborere ye ireba kure.
Hari n’abibajije ko Umukuru w’u Rwanda yaba agiye mu biganiro na mugenzi we w’u Burundi bigamije kuzahura umubano w’Ibihugu byombi umaze iminsi urimo igitotsi.
Ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter] ufite Konti yitwa Dr Dash 250 yagize ati “Amakuru maze kubona, ni uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ushobora kuzanzamuka mu minsi iri imbere. Umwe mu ba diplomate b’Abarundi ni we umpaye ayo makuru n’iyi foto ati ‘amafoto ya Perezida Kagame yatangiye kumanikwa muri Bujumbura’.”
Gusa kuri iyi foto, handitseho amagambo aha ikaze Perezida Paul Kagame mu Gihugu cy’u Burundi, aho hanaditseho kandi ko yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bihuriye mu Muryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) izaba kuva tariki 29 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2024.
Iyi nama nyirizina y’Abakuru b’Ibihugu ya 23 izaba tariki 31 Ukwakira, yabimburiwe n’ibikorwa byo guha ikaze Abanyacyubahiro batumiwemo ndetse n’ab’Ibihugu bigize uyu Muryango.
Ni inama yateguwe n’Ubuyobozo bwa COMESA, ari na bwo bukora ibi bikorwa byo kumanika ibyapa biha ikaze Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango, kandi bikaba bisanzwe bikorwa n’uyu muryango, ariko bitavuze ko Umukuru w’Igihugu wese wahawe ikaze, yitabira iyi Nama.
U Rwanda kandi rwohereje uruhagararira muri iyi nama ya COMESA, akaba ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence.
RADIOTV10