Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mpamo kuri ‘Coup d’Etat’ yavugwaga muri Congo

radiotv10by radiotv10
18/09/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru mpamo kuri ‘Coup d’Etat’ yavugwaga muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru yacicikanaga avuga ko Perezida Denis Sassou-N’Guesso wa Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), yahiritswe ku butegetsi n’Igisirikare, yamaganiwe kure na Guverinoma y’iki Gihugu, ivuga ko ari ibinyoma.

Ni amakuru yatangiye gukwirakwira kuri mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, aho byavugwaga ko Denis Sassou-N’Guesso yahiritswe adahari, kuko ari muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Byavugwaga ko igisirikare cyahiritse ubu butegetsi, ari cyo kiyoboye Igihugu muri ayo masaha, ndetse ko mu Gihugu hari ituze.

Minisitiri w’Itumanaho muri Congo Brazzaville, Thierry Moungalla; mu butumwa yanyujije kuri X, yanyomoje aya makuru, avuga ko ari ibihuha.

Mu butumwa yavuze ko bwihutirwa, Thierry Moungalla yagize ati “Amakuru y’impamo y’ibidasanzwe bivugwa ko biri kuva muri Brazzaville, Guverinoma iramagana aya makuru y’ibinyoma. “

Yakomeje agira ati “Turizeza ko hari umutuzo, kandi duhamagarira abaturage gushyira umutima hamwe ahubwo bagakomeza ibikorwa byabo batikandagira.”

Denis Sassou-N’Guesso w’imyaka 78 y’amavuko, amaze imyaka 38 ku butegetsi, aho yabanje kuyobora kuva mu 1979 kugeza mu 1992, akongera kuva mu 1997 nyuma y’intambara, kugeza ubu akaba akiyobora iki Gihugu.

Amakuru y’iri hirikwa ry’ubutegetsi muri Congo Brazzaville, yavuzwe nyuma y’amasaha macye, havuzwe andi nkayo mu Burundi, ariko Guverinoma y’iki Gihugu na yo ikaba yaramaganye ayo makuru.

Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi, inyomoza iby’aya makuru, yavuze ko ari ibihuha byuririye ku mutekano byavuzwe ko wakajijwe ku kigo cy’Itangazamakuru cy’Igihugu cya RTNC.

Itangazo ry’iyi Minisiteri ryagiye hanze ku wa Gatandatu ryagiraga riti “Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru iramenyesha abaturage ko nta kidasanzwe cyabaye. Umutekano wa RTNB usanzwe uri mu nshingano z’igisirikare cy’u Burundi.”

Amakuru y’ihirikwa ry’ubutegetsi kandi akomeje kunugwanugwa mu gihe hamaze iminsi hari Abaperezida bo mu Bihugu bimwe bya Afurika bakurwaho n’ibisirikare, aho uheruka ari Ali Bongo wayoboraga Gabon, uherutse guhirikwa n’Igisirikare cyamurindaga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − seven =

Previous Post

“U Burundi ni ikipe ikomeye” – Nyinawumuntu Grace nyuma yo kuganya nayo

Next Post

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho n’impuguke zimugira inama zirimo D.Kaberuka n’inzobere mpuzamahanga

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho n’impuguke zimugira inama zirimo D.Kaberuka n’inzobere mpuzamahanga

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho n’impuguke zimugira inama zirimo D.Kaberuka n’inzobere mpuzamahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.