Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru yamenyekanye ku ntumwa za Congo zari guhurira mu biganiro na M23

radiotv10by radiotv10
18/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amakuru yamenyekanye ku ntumwa za Congo zari guhurira mu biganiro na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda ry’intumwa za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zageze i Luanda muri Angola, aho zagombaga kuganirira n’umutwe wa M23 waje kwivana muri ibi biganiro mu buryo butunguranye.

Ibi biganiro by’imishyikirano byari guhuza ubuyobozi bwa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025.

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwari bwatumiwe muri ibi biganiro, bwari bwamaze no kugenda itsinda ry’intumwa z’abantu batanu bagombaga kubuhagararira.

Mu masaha y’ijoro ryacyeye, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashyize hanze itangazo, buvuga ko bwikuye muri ibi biganiro, kubera ibihano byari bimaze gufatirwa abarimo bamwe mu bayobozi bo muri iri huriro byatangajwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu ijoro ryacyeye kandi, ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola, byari byatangaje ko imyiteguro irimbanyije kugira ngo hatangizwe ibi biganiro bitaziguye bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Ubutumwa Perezidansi ya Angola yari yatangaje kuri Facebook, bwavugaga ko “Itsinda rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryitabiriye ibiganiro na M23, bariteguye bamaze kugera i Luanda.”

Muri ubu butumwa bwa Perezidansi ya Angola, yavugaga kandi ko itsinda ry’umutwe wa M23 na ryo ryari ritegerejwe ko rigera i Luanda muri Angola kuri uwo munsi wo ku wa Mbere.

Yari yagize iti “Ibisabwa byose byashyizwe ku murongo kugira ngo ejo [ubwo ni uyu munsi] hazatangire ibiganiro by’imishyikirano nk’uko biteganyijwe tariki 18 Werurwe.”

Ibi biganiro byari guhuza M23 n’ubutegetsi bwa Congo, byari bigiye kuba nyuma y’igihe kinini DRC ivuga ko idateze kuganira n’uyu mutwe, mu gihe iki Gihugu kitahwemye gusabwa kwemera kwicana ku meza y’ibiganiro n’uyu mutwe.

Ibi biganiro byari byafashwe nk’intambwe ikomeye mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, byakomwe mu nkokora n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wafatiye ibihano, abarimo abayobozi bo muri M23, aho uyu Muryango wongeye kunengwa kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika, nyamara uyu Mugabane ukomeje kugaragaza ubushake bwo kwikemurira ibibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + eight =

Previous Post

U Bubiligi bwari bukwiye kwitwara gute iyo buzirikana ibyo bwakoreye u Rwanda?

Next Post

Dj.Ira nyuma yo gusaba Perezida ubwenegihugu yavuze icyahise gikorwa cyongeye kumusenderezamo ibyishimo

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

IZIHERUKA

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri
MU RWANDA

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dj.Ira nyuma yo gusaba Perezida ubwenegihugu yavuze icyahise gikorwa cyongeye kumusenderezamo ibyishimo

Dj.Ira nyuma yo gusaba Perezida ubwenegihugu yavuze icyahise gikorwa cyongeye kumusenderezamo ibyishimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.