Habonetse inyandiko ikubiyemo amakuru y’ibanga yakusanyijwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), agaragaza imikoranire hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na FDLR, n’uburyo uyu mutwe wacicirikanyije ku mafaranga agomba guhabwa buri murwanyi kugira ngo bafashe FARDC.
Iyi nyandiko yashyizwe hanze n’Ikigo Africa Intelligence, igaruka ku makuru y’ibanga yakusanyijwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS/National Intelligence and Security Services).
Aya makuru yakoranywe ubusesenguzi bwimbitse akubiye mu nyandiko ebyiri bigaragara ko zanditswe tariki Indwi Gashyantare 2023 zishyikirizwa abahagarariye Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi [u Burayi] mu Rwanda.
Iyi nyandiko ivuga ko kuva imirwano yakubura hagati ya FARDC na M23, ubutasi bw’u Rwanda bwakomeje gusesengura no gukurikirana imikoranire ya FARDC n’umutwe wa FDLR.
Africa Intelligence dukesha iyi nyandiko, ivuga ko ubutasi bw’u Rwanda bwagaragaje ibikorwa by’ibanga byakozwe kuva mu ntangiro za 2022, bugaragaza ibiganiro n’ibikorwa bya politiki n’ibya gisirikarte byabaye hagati y’igisirikare cya Congo ndetse n’umutwe wa FDLR byagizwemo uruhare na Maj Gen Pacifique Ntawunguka wanashyiriweho ibihano n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.
Uyu Mujenerali usanzwe ari Umugaba Mukuru wa FDLR uzwi ku Izina rya General Omega yaganiriye na Guverineri w’urwego rwa Gisirikare rwahawe kuyobora Intara ya Kivu ya Ruguru, Constant Ndima Kongba.
Urwego rw’Ubutasi bw’u Rwanda (NISS) ruvuga ko mu kiganiro kimwe cyabaye tariki 19 Kamena 2022 kuri telefone, General Omega yasabaga ko abarwanyi be bishyurwa kugira ngo bakomeze gufasha FARDC mu rugamba rwaberaga muri Teritwari ya Rutshuru.
Gen Omega yavugaga ko abasirikare be bagomba kwishyurwa amadolari 300 kuri buri murwanyi w’umukomando wo mu itsinda ryihariye rizwi nka Crap ndetse n’itsinda ry’abarwanyi bahambaye ba FDLR bayoborwa na Colonel Ruvugayimikore Ruhinda.
Nyuma y’iminsi itatu batarishyurwa, abasirikare 45 bari mu itsinda ryari ryagiye ku rugamba bayobowe na Lieutenant Noheli Nyiringabo, banze kujya mu mirwano.
Tshisekedi yigize nyoni nyinshi
NISS kandi yagaragaje imyitwarire y’igisirikare cya Congo yo gufasha umutwe wa FDLR, cyawuhaye imbunda, amasasu, imodoka ndetse n’impuzankano. Ndetse abarwanyi ba FDLR bari bambaye impuzankano ya FARDC bambutse umupaka bajya muri Uganda mu rwego rwo kugaba ibitero kuri M23 mu Mujyi wa Bunagana mu kwezi kwa Kamena 2022.
Bimwe mu bimenyetso byagaragazaga imikoranire ya FARDC na FDLR byeretswe Perezida Felix Tshisekedi i Kinshasa tariki 11 Nyakanga 2022. Intumwa z’u Rwanda zirimo Umuyobozi Mukuru wa NISS, Brig Gen Joseph Nzabamwita ndetse na Brig Gen Vincent Nyakarundi uyobora urwego rw’iperereza rw’Ingabo z’u Rwanda, bagiriye uruzinduko i Kinshasa.
Perezida Tshisekedi yababwiye ko atari azi iby’imikoranire ya FARDC na FDLR. Gusa bihabanye n’ibyo yatangaje muri Mata 2022 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bo mu karere aho yemeye ko yumvise ko hari imikoranire y’igisirikare cye na FDLR.
Ibi byanatumye tariki 06 Nyakanga habaho guhindura Maj Gen Peter Nkuba Cirimwami ku buyobozi bw’ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara ya Ituri byo kurwanya M23 muri operasiyo yiswe Sokola II, aho uyu yakekwagaho ubufatanye na FDLR kuva mu ntangiro za 2022.
RADIOTV10