Abo mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bamaze igihe basabwa guhabwa umuriro w’amashanyarazi, ndetse amapoto akaba yari yazanywe bizeye ko bagiye kugezwaho iki gikorwa remezo, none imyaka ibiri irihiritse aryamye hasi.
Uretse ayo mapoto kandi, ngo n’imyobo yagombaga gushingwamo yari yaracacukuwe, ariko bategereza ko ashingwa amaso ahera mu kirere.
Niyoyite Gilbert ati “Bari bamaze iminsi batwemerera umuriro baraza bacukura imyobo yo gushyiramo amapoto na yo barayazana bagenda bayashira hirya no hino ku mihanda ndetse no mu mirima aho bateganyaga kunyuza umuriro w’amashanyarazi ariko kuri ubu imyaka igiye kuba ibiri imyobo yarasibamye ndetse n’amapoto yatangiye gusaza.”
Uwimana Cansilida na we ati “Amapoto anyanyagiye hirya no hino ku misozi, ahubwo dufite impungenge ko bazanayiba bakayatubaza kuko ahamaze imyaka ibiri, n’umuriro ntitwawubonye, nubundi turacyari mu kizima kandi duturiye uruganda rw’icyayi rwo rufite umuriro.”
Aba baturage bavuga ko bakora urugendo runini bajya gushaka umuriro mu matelefone yabo ndetse no mu gihe bakeneye gukora ibikenera umuriro w’amashanyarazi.
Kayiranga Vedaste ati “Ubu kugira ngo tubone umuriro bidusaba kujya i Kibeho gushaka umuriro wa telefone cyangwa kwiyogoshesha. Turacyacana udutadowa kugira ngo tubone urumuri kandi amapoto aryamye hasi yakabaye ashingwa tukabona umuriro.”
Gasigwa Landfried, Umuyobozi wa Sosiyete y’Igihugu y’Ingufu REG ishami rya Nyaruguru avuga ko iby’abaturage bavuga ko amapoto amaze imyaka ibiri atari byo, uyu mwaka uzarangira bafite umuriro.
Ati “Iby’amapoto amaze imyaka ibiri si byo kuko amapoto yahashyizwe muri uyu mwaka turimo kandi agiye gukoreshwa mu gutanga umuriro mu Kagari ka Gorwe, kuberako mu Karere ka Nyaruguru hari project ihari yo gukwirakwiza amashanyarazi aho atageze hose, aha ngaha na ho hazubakwa umuyoboro y’amashanyarazi ndetse bahabwe na cash powers. Byose biteganyijwe muri uyu mwaka nta gihindutse.”


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10