Abantu 22 barimo abanyamakuru batanu bahitanywe n’igitero cy’igisirikare cya Israel cyagabye ku Bitaro bya Nasser Hospital biherereye mu gace ka Khan Yunis mu majyepfo y’Intara ya Gaza.
Aba banyamakuru baguye muri iki gitero gikomeye, barimo abakoreraga Ibiro Ntaramakuru by’Abongera Reuters, iby’Abanyamerika Associated Press, ndetse n’abakorera Al Jazeera na Middle East Eye.
Al Jazeera iravuga ko mu bahitanywe n’iki gitero, harimo na bane bakoraga mu nzego z’ubuzima nkuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryabitangaje.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Binjamin Netanyahu, yavuze ko Israel ibabajwe bikomeye n’ibyabereye ku bitaro bya Nasser Hospital, avuga ko Israel yubaha abakora umwuga w’itangazamakuru, abakora kwa muganga n’abasivile, ku buryo itari kubarasaho ibigambiriye.
Yashimangiye ko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kuri iki gitero; cyakora yibukije ko intego ya Israel ari ukurandura burundu umutwe wa Hamas ashinja kuba warashimuse abaturage ba Israel, avuga ko ikiguzi cyose byamusaba azaruhuka asenye burundu umutwe wa Hamas.
RADIOTV10