Umugabo witwa Patrick Kamanzi yaburiye abantu ko hari igihuha cyakwirakwijwe ku isi cy’abayobya abantu ko Yesu agiye kugaruka bakanavuga itariki bizaberaho, ariko abantu bakatamo agace ka gato k’amashusho y’uwo muburo, kazenguruka henshi bituma bamwita umuyobe.
Amashusho yakwirakwiye, yumvikanamo uyu mugabo avuga ko isi izarangira tariki 23 Nzeri uyu mwaka, ariko ikitarabashije kumenyekana, ni itangiriro ry’aya mashusho.
Ni videwo yazengurutse ku mbugankoranyambaga, Tiktok, Instagram, X na facebook yavugishije benshi, abakuru n’abato bavuga ko uwabitangaje akwiye gusaba imbabazi.
Muri aka gace k’amashusho, uyu mugabo yumvikana agira ati “Ni uko amakuru aragiye mu buryo buteye ubwoba, iburengerazuba, iburasirazuba, ikusi n’ikasikazi mu mpande enye z’isi, byahereye South Afrika nkuko twabibabwiye tunabereka uwabitangiye Evangeliste Joshua dushyiraho nibyo yavuze ntabwo tubigarura birarenga, bijya no mubazungu bijya no mu bandi bose, bimaze kwamamara kandi siwe wenyine hari benshi bemeza neza ko kuva ku tariki 23 na 24 hazaba ikintu gikomeye ku isi, ubwo Yesu azaza gutwara itorero.”
Ako gace ka videwo bakase gakomeza avuga ko hari abo yakurikiye bemeje ko bagombaga kwinjira mu buzima bwo kwiyeza mbere y’iyo tariki guhera sasita z’ijoro za 23 Nzeri ngo bari bari mu masengesho yo kwiriza no gusenga biyeza basaba Imana batura ibyaha byabo.
Yanavuze ko hagombaga kuba harimo film ya Yesu kugera izamuka ry‘itorero ribaye ngo television bari kuyisiga irimo kwaka yonyine, akongerago ngo “Ni uko babyizera…”
Abantu bahise bakeka ko ari we wazanye icyo gihuha ariko bashutswe n’agace k’amashusho bakase muri byinshi yavuze.
Byaturutse he?
Ubundi uyu mugabo yitwa Patrick Kamanzi ukorera kuri murandasi ku rubuga rwa Youtube ku izina rya 12 Ouvriers yacishijeho ikiganiro gifite umutwe ugira uti “Ni iki kizaba koko ku itariki ya 23/09/2025 ku isi yose MWITONDE MUTAGWA MU MOSHYA.”
Ni igihuha yari yabonye kibeshya abantu itariki Yesu ngo yari kugarukaho cyari cyakwiriye isi yose cyaturutse mu babwirizabutumwa bo muri Afrika y’Epfo barimo uwitwa Evangeliste Joshua.
Muri iyi nkuru yakoze, yavugaga ko hari igihuha kiri kubeshya abantu ko Yesu agiye kuza gutwara abe ati “Benedata igihuha kiranyaruka igisigaye ni uko wabivuga mu bitangazamakuru bikomeye naho ubundi isi yose iri mu gihuha gikomeye ku itariki 23 kivuga ngo Yesu nibwo azaza.”
Akomeza yibaza ibibazo anabivugaho byinshi ati “Ese azaza gutwara itorero, ese azaza aje kwima ingoma ye? bo baravuga ko azaza gutwara itorero, ngo abantu amamiliyoni bazamuke basanganire Yesu mu kirere.”
Uyu mugabo yemeza ko isaha iyo ari yo yose Yesu yaza gutwara itorero rye ariko kandi akanavugako atari muri ba bandi bavuze igihe n’amatariki.
Ati “Ni abapasitoro bakomeye narababeretse mu biganiro byabanje, bagiye bavuga ko Yesu azagaruka mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka cyangwa utaha, ariko ibyo simbyemera na bibiliya ubwayo ntabwo ibyemera.”
Yakomeje ararikira abantu kuva ku bihuha. Ati “Bavandimwe nshuti za Yesu va ku bihuha, va mu byo urimo kumva, tesha agaciro ibyo bintu, ha agaciro ijambo ry’ukuri ari yo bibiliya Kristo yadusigiye.”
Amashusho yakwirakwiye igaca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ni agace gato bakasemo kagaragaza asa nk’aho yemeza igihuha kandi we yaraburiraga abantu kuko yakomeje asobanura aho byavuye anavuga ko ikizakurikiraho nibitaba ari ishyano kuko umugambi ngo wa satani ari ukugusha abakristo baba bizeye icyo gihuha.
Avuga ko abo batanze ariya matangazo yo kubeshya abantu ko Yesu agiye kuza, ari umugambi bafite uwo kuyobya abantu.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10