Thursday, January 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amashirakinyoma kuri Video yatumye umugabo ahabwa urw’amenyo kubera iby’imperuka n’ibyo benshi batamenye

radiotv10by radiotv10
28/09/2025
in MU RWANDA
0
Amashirakinyoma kuri Video yatumye umugabo ahabwa urw’amenyo kubera iby’imperuka n’ibyo benshi batamenye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo witwa Patrick Kamanzi yaburiye abantu ko hari igihuha cyakwirakwijwe ku isi cy’abayobya abantu ko Yesu agiye kugaruka bakanavuga itariki bizaberaho, ariko abantu bakatamo agace ka gato k’amashusho y’uwo muburo, kazenguruka henshi bituma bamwita umuyobe.

Amashusho yakwirakwiye, yumvikanamo uyu mugabo avuga ko isi izarangira tariki 23 Nzeri uyu mwaka, ariko ikitarabashije kumenyekana, ni itangiriro ry’aya mashusho.

Ni videwo yazengurutse ku mbugankoranyambaga, Tiktok, Instagram, X na facebook yavugishije benshi, abakuru n’abato bavuga ko uwabitangaje akwiye gusaba imbabazi.

Muri aka gace k’amashusho, uyu mugabo yumvikana agira ati “Ni uko amakuru aragiye mu buryo buteye ubwoba, iburengerazuba, iburasirazuba, ikusi n’ikasikazi mu mpande enye z’isi, byahereye South Afrika nkuko twabibabwiye tunabereka uwabitangiye Evangeliste Joshua dushyiraho nibyo yavuze ntabwo tubigarura birarenga, bijya no mubazungu bijya no mu bandi bose, bimaze kwamamara kandi siwe wenyine hari benshi bemeza neza ko kuva ku tariki 23 na 24 hazaba ikintu gikomeye ku isi, ubwo Yesu azaza gutwara itorero.”

Ako gace ka videwo bakase gakomeza avuga ko hari abo yakurikiye bemeje ko bagombaga kwinjira mu buzima bwo kwiyeza mbere y’iyo tariki guhera sasita z’ijoro za 23 Nzeri ngo bari bari mu masengesho yo kwiriza no gusenga biyeza basaba Imana batura ibyaha byabo.

Yanavuze ko hagombaga kuba harimo film ya Yesu kugera izamuka ry‘itorero ribaye ngo television bari kuyisiga irimo kwaka yonyine, akongerago ngo “Ni uko babyizera…”

Abantu bahise bakeka ko ari we wazanye icyo gihuha ariko bashutswe n’agace k’amashusho bakase muri byinshi yavuze.

 

Byaturutse he?

Ubundi uyu mugabo yitwa Patrick Kamanzi ukorera kuri murandasi ku rubuga rwa Youtube ku izina rya 12 Ouvriers yacishijeho ikiganiro gifite umutwe ugira uti “Ni iki kizaba koko ku itariki ya 23/09/2025 ku isi yose MWITONDE MUTAGWA MU MOSHYA.”

Ni igihuha yari yabonye kibeshya abantu itariki Yesu ngo yari kugarukaho cyari cyakwiriye isi yose cyaturutse mu babwirizabutumwa bo muri Afrika y’Epfo barimo uwitwa Evangeliste Joshua.

Muri iyi nkuru yakoze, yavugaga ko hari igihuha kiri kubeshya abantu ko Yesu agiye kuza gutwara abe ati “Benedata igihuha kiranyaruka igisigaye ni uko wabivuga mu bitangazamakuru bikomeye naho ubundi isi yose iri mu gihuha gikomeye ku itariki 23 kivuga ngo Yesu nibwo azaza.”

Akomeza yibaza ibibazo anabivugaho byinshi ati “Ese azaza gutwara itorero, ese azaza aje kwima ingoma ye? bo baravuga ko azaza gutwara itorero, ngo abantu amamiliyoni bazamuke basanganire Yesu mu kirere.”

Uyu mugabo yemeza ko isaha iyo ari yo yose Yesu yaza gutwara itorero rye ariko kandi akanavugako atari muri ba bandi bavuze igihe n’amatariki.

Ati “Ni abapasitoro bakomeye narababeretse mu biganiro byabanje, bagiye bavuga ko Yesu azagaruka mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka cyangwa utaha, ariko ibyo simbyemera na bibiliya ubwayo ntabwo ibyemera.”

Yakomeje ararikira abantu kuva ku bihuha. Ati “Bavandimwe nshuti za Yesu va ku bihuha, va mu byo urimo kumva, tesha agaciro ibyo bintu, ha agaciro ijambo ry’ukuri ari yo bibiliya Kristo yadusigiye.”

Amashusho yakwirakwiye igaca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ni agace gato bakasemo kagaragaza asa nk’aho yemeza igihuha kandi we yaraburiraga abantu kuko yakomeje asobanura aho byavuye anavuga ko ikizakurikiraho nibitaba ari ishyano kuko umugambi ngo wa satani ari ukugusha abakristo baba bizeye icyo gihuha.

Avuga ko abo batanze ariya matangazo yo kubeshya abantu ko Yesu agiye kuza, ari umugambi bafite uwo kuyobya abantu.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 13 =

Previous Post

What Rwandans expect from the new Digital ID to be issued next year

Next Post

Amateka yiyandikiye i Rwanda: Mu maso y’Isi yose rurangiranwa Pogačar yegukanye Shampiyona y’Amagare yakurikiwe bidasanzwe

Related Posts

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
31/12/2025
0

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka...

IZIHERUKA

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026
MU RWANDA

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

31/12/2025
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amateka yiyandikiye i Rwanda: Mu maso y’Isi yose rurangiranwa Pogačar yegukanye Shampiyona y’Amagare yakurikiwe bidasanzwe

Amateka yiyandikiye i Rwanda: Mu maso y’Isi yose rurangiranwa Pogačar yegukanye Shampiyona y’Amagare yakurikiwe bidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.