Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amashusho anejeje: Perezida Kagame mu rugo akina umukino benshi batakekaga ko akunda

radiotv10by radiotv10
23/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amashusho anejeje: Perezida Kagame mu rugo akina umukino benshi batakekaga ko akunda
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye, hakomeje kugaragara amashusho ya Perezida Paul Kagame ari gukina umukino uzwi nka Biyari [Billard] benshi batakekaga ko na wo awukina.

Ni amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023.

Aya mashusho agaragaza Umukuru w’u Rwanda ari gukina uyu mukino usaba imibare myinshi, aho umuntu aba afite imipira ye agomba kwinjiza mu myobo iri ku meza yabugenewe.

Muri aya mashusho, Perezida Paul Kagame anyuzamo akabanza kureba neza umupira ashaka kwinjiza mu mwobo, agaca bugufi kugira ngo abare imibare yo kuwinjizamo.

VIDEO: President @PaulKagame at home a husband, a father , a grandfather and a friend and a sportsman the president is left at office. #RwOT pic.twitter.com/agCNRKrQLc

— Calvin Mutsinzi (@CalvinMutsinzi) February 22, 2023

Bigaragara ko aba ari gukina uyu mukino mu rugo, aho aba ahanganye na Bertrand Ndengeyingoma, umugabo wa Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Paul Kagame.

Bertrand Ndengeyingoma uba ari gukina na Perezida Paul Kagame uyu mukino wa Biyari, aba afashe inkoni na we yiteguye kuza gukina.

Aha baba bakinira uyu mukino kandi, hagaragaramo abo mu muryango wa Perezida Paul Kagame, barimo Ivan Cyomoro Kagame ndete na bucura bwa Perezida, Brian Kagame baba bari kuganira n’abandi bantu batandukanye.

Perezida Paul Kagame asanzwe azwiho gukunda imikino ndetse imwe akanayikina nka Basketball, na Tennis.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − one =

Previous Post

TdRda: Chriss Froome uyu munsi werekanye ubuhangange bwe yahuye n’ibizazane bamucaho (LIVE)

Next Post

TdRda: Umunya-Afurika y’Epfo yegukanye Etape5, Umunyarwanda azamuka mu 10 ku rutonde rusange

Related Posts

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

by radiotv10
20/11/2025
0

Uruganda ‘Agashinguracumu’ ruherereye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki, rwatahuwe...

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

by radiotv10
20/11/2025
0

Umuhanda uhuza Uturere twa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, na Bugesera na Ngoma mu y’Iburasirazuba, uraza kumara amasaha arindwi (kuva saa...

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

Umugabo wo mu murenge wa Kamembe wari wibwe terefone n’abasore babiri bamutekeye umutwe ngo bakamutega ikizingo cy’amakoma azinze neza nk’amafaranga...

Eng.-One of the roads connecting two Provinces in Rwanda to be closed for seven hours

Eng.-One of the roads connecting two Provinces in Rwanda to be closed for seven hours

by radiotv10
20/11/2025
0

A major road linking the districts of Nyanza in the Southern Province and Bugesera and Ngoma in the Eastern Province...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

by radiotv10
20/11/2025
0

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, gutabara mu muryango w’Ikipe ya Rayon Sports, kugira...

IZIHERUKA

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke
MU RWANDA

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

by radiotv10
20/11/2025
0

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

20/11/2025
Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

20/11/2025
Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

20/11/2025
Eng.-One of the roads connecting two Provinces in Rwanda to be closed for seven hours

Eng.-One of the roads connecting two Provinces in Rwanda to be closed for seven hours

20/11/2025
Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

20/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
TdRda: Umunya-Afurika y’Epfo yegukanye Etape5, Umunyarwanda azamuka mu 10 ku rutonde rusange

TdRda: Umunya-Afurika y’Epfo yegukanye Etape5, Umunyarwanda azamuka mu 10 ku rutonde rusange

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.