Tour du Rwanda igiye kongera kuzenguruka igihugu cy’u Rwanda. Hari hashize iminsi isaga 288 Tour du Rwanda 2021 irangiye dore ko yo yari yaratangiye tariki 2 igeza tariki 9 Gicurasi 2021. Iy’umwaka wa 2022 hagati y’amatari ya 20 na 27 Gashyantare 2022.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, nibwo ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryatangaje ko irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 rizaba hagati y’amatari ya 20 na 27 Gashyantare 2022. Ubundi Tour du Rwanda ikorerwa ingengabihe n’urwego rukuriye amarushanwa y’amagare ku Isi ari rwo UCI narwo rukamenyesha ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.
Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 14 kuva yaba mpuzamahanga aho yakinwe inshuro zigera ku 10 riri kuri 2,2 ndetse iyi nshuro ikaba izaba ari iya 4 iri rushanwa rikinwa ku kigero cya 2,1. Kuva Tour du Rwanda yagera kuri 2,1 nta munyarwanda urabasha kuyegukana, ndetse byenda gusa n’igihe iri rushanwa ryagirwaga mpuzamahanga, nabyo byasabye hafi imyaka ine kugira ngo umunyarwanda wa mbere aryegukane.
Umunya-Espagne Cristian Rodriguez niwe ufite iri siganwa riheruka rya 2021 ryabaye bwa mbere hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse byagoye abakunzi b’uyu mukino ukunzwe mu Rwanda nyuma y’umupira w’amaguru gukurikirana iri rushanwa bitewe n’uko batari bemerewe kugera aho iri siganwa ribera.