Madamu Jeannette Kagame yabwiye abakiri bato ko nubwo amateka mabi y’Igihugu cyabibarutse batayahisemo, ariko bakivukiyemo, bityo ko bakwiye kugira amahitamo meza bakirinda kuvoma ingengabitekerezo mbi yabibwe mu bisekuru byabo, ahubwo bakwiye kuyigendera kure no kuyirwanya.
Madamu Jeannetta Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025 mu Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi bibiri.
Yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bari no kwibuka mu gihe cy’iminsi 100.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Kwibuka bigomba guhoraho, kuko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagomba guhorana umwanya mu mitima y’ababo.
Yaboneyeho kandi kwihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bitewe n’amateka mabi ndetse no kubura ababo, bigoye kubona ijambo umuntu yakoresha abihanganisha.
Yagize ati “Tubazirikana tugira tuti ‘Impore’, ni ijambo rigufi ariko ribumbatiye byinshi mu rurimi rwacu no mu mitima yacu. Kwemera kwirenga kwanyu, ni kimwe mu byubatse umusingi w’ubumwe, ubudaheranwa no kubaka Igihugu cyacu kandi kidaheza.”
Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko nubwo aya mateka mabi y’Igihugu cyabo batayagizemo uruhare, ariko yabaye ku Gihugu cyabo ku buryo ingaruka zabo zishobora kubageraho, ariko ko bakwiye kugendera kure icyaha urwaho kwakira ingengabitekerezo mbi yabibwe mu babyeyi babo.
Ati “Bana bacu amateka yacu ntimwayahisemo ariko u Rwanda rwo mwaruvutsemo, na rwo rubavukamo, ni cyo Gihugu cyonyine dufite tutagira undi tukiburana, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko habaho ihererekanywa ry’ihungabana ryambukiranye ibisekuru, ni na ko bwerekana ko ingengabitekerezo ishobora guhererekanywa mu gihe hatabaye amahitamo meza ndetse n’urungano ruyarwanira kandi rukayahererekanya.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko urugendo rw’imyaka 31 ishize u Rwanda rwiyubaka nyuma yo kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwagaragaje akamaro ko kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa, bityo ko buri wese akwiye guharanira ukuri ndetse no kwimakaza gushyira imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.
Yibukije urubyiruko kuyungurura amakuru rukura mu mbuga nkoranyambaga kuko harimo n’aba yanduye asakazwa n’abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo mbi.
Ati “Ubu hari abantu bigize impuguke ku Rwanda ku buryo buri wese abyuka yumva afite icyo aruvugaho byitwa ko agamije ineza y’Umunyarwanda, aka wa mugani ngo urusha nyina w’umwana imbabazi […] ubwo murumva icyo nashatse kuvuga.
Muri ibyo byinshi mwumva, umuhanga ni uzabasha gushishoza no gusesengura akamenya ibyo yumva n’ibyo akurikira. Mwe mukiri bato rero hari ibindi dukwiriye kuba tubasaba nk’ababyeyi ariko nanone ntabwo muri bato batakumva impamvu bikiri ngombwa guhagarara ku kuri kw’amateka yacu no gukomeza kwiyubaka.”
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukaza umurego mu gukotanira Igihugu cyabibarutse, bagahangana n’abakomeje kwigisha ingengabitekerezo mbi.




RADIOTV10