Ikipe y’Igihugu nkuru (Amavubi) imaze iminsi iri mu mwiherero muri Maroc, aho yanakinnye imikino ibiri ya gicuti ntibonemo intsinzi n’imwe, yasangiye na Amasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko “Mu gusoza umwiherero Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yari imaze iminsi ikorera muri Maroc, abakinnyi n’abandi bayigize basangiye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama.”
Muri uyu musangiro kandi, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart yaboneyeho guha Ambasaderi Zaina Nyiramatama impano azashyikiriza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc.
Ikipe y’u Rwanda igiye kugaruka mu Rwanda, itabonye intsinzi n’imwe kuko umukino wa mbere wayihuje na Guinée Equatoriale wabaye tariki 23 Nzeri 2022, warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Ikipe y’Igihugu Amavubi kandi yaraye akinnye n’ikipe ya FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyitsinda ibitego 3-1.
Iyi mikino ya gicuti yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire wanakinnye imikino yombi.
RADIOTV10