Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Amavubi na n’ubu atarumva ibyabaye yerekeje muri Nigeria afite icyo asezeranya Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
15/11/2024
in Uncategorized
0
Amavubi na n’ubu atarumva ibyabaye yerekeje muri Nigeria afite icyo asezeranya Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, nyuma y’amasaha macye itsindiwe na Libya i Kigali muri Sitade Amahoro yari yuzuye abari baje kuyishyigikira, yerekeje muri Nigeria, igenda yizeza Abanyarwanda kwikubita agashyi.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 kuri Sitade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda D, isigaje umukino umwe uzayihuza na Nigeria uzabera hanze ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, ikipe y’u Rwanda yabyutse yerekeza muri Nigeria kwitegura uyu mukino uzasiga bimenyekanye niba u Rwanda rushoboye kwerecyeza mu gikombe cya Afurika cyangwa n’ubundi bikomeje kwanga.

Mu butumwa buherekeje amafoto agaragaza abakinnyi n’abayobozi b’iyi kipe bajya gufata rutemikirere, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryagize riti “Urugendo rurakomeje. Reka twikosore muri Nigeria.”

Nyuma yuko u Rwanda rutsinzwe uyu mukino wa Libya, amahirwe yo kuzerekeza muri iki Gikombe yahise ayoyoka, ku buryo asigaye abarirwa ku ntoki.

U Rwanda ubu ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu (5) muri iri tsinda riyobowe na Nigeria ifite amanota 11 yo yamaze kubona itike, igakurikirwa na Benin ifite amanota arindwi (7) nyuma yo kunganya na Nigeria mu mukino na wo wabaye kuri uyu wa Kane, aho Libya yaraye itsinze u Rwanda yo iri ku mwanya wa kane n’amanota ane (4).

Kugira ngo amahirwe y’u Rwanda agaruke, birasaba gutsinda Nigeria, ndetse bigaterwa n’uko umukino uzahuza Libya na Benin uzarangira, mu gihe Libya yatsinda Benin.

Myugariro Mutsinzi Ange yagiye yumva ababaye
Muhire Kevin
Samuel Guillette na we yagiye ababaye
Na Rubanguka Steve
Abatoza na bo bagiye bafite akangononwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 12 =

Previous Post

RDF yagize icyo yizeza imiryango y’abishwe n’umusirikare abarasiye mu kabari

Next Post

Abasabira ubutabera Umunyarwanda wishwe na Polisi ya Canada bakomeje kwiyongera

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda
MU RWANDA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

11/12/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasabira ubutabera Umunyarwanda wishwe na Polisi ya Canada bakomeje kwiyongera

Abasabira ubutabera Umunyarwanda wishwe na Polisi ya Canada bakomeje kwiyongera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.