Ikipe y’ u Rwanda mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 yasezerewe mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa cya 2023, nyuma yo gutsindwa na Mali igitego 1-0.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, i Bamako muri Mali wari uwo kwishyura hagati y’ikipe y’ u Rwanda n’iya Mali, aho bashakaga itike y’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa cya 2023.
Umukino ubanza aya makipe yombi yari yanganyije na 1-1, mu mukino wabereye i Huye, mu gihe mu mukino wo kwishyura, ikipe ya Mali yatsinze Amavubi igitego kimwe ku busa (1-0), mu mukino waranzwe no kurinda amazamu cyane ku mpande zombi, byatumaga abasatirizi batoroherwa no kubona uburyo bwo gutera amashoti akomeye ku banyezamu.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyinjijwe na Kalifa Traore ku munota wa 41, nyuma y’uburangare bw’abugarizi b’Amavubi batabashije kuzibira Nankoma Keita wabanyuzeho mu buryo bworoshye agatanga umupira wavuyemo igitego.
Umukino wasojwe abakinnyi b’ Amavubi batumva neza uko batsinzwe, aho bashinjaga abasifuzi kubogamira kuri Mali, byatumye bateza amahane nyuma y’ifirimbi isoza umukino, ariko abashinzwe umutekano bahita bahagoboka.
Amavubi yahise asezererwa anatakaza uburyo bwose bwo gukina imikino ya AFCON U23 izabera muri Marooc, mu gihe ikipe ya Mali yo yakomeje, igiye gutegereza iyo bazahura hagati ya Senegal na Burkina Faso bahanganye.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:
Mali: Lassine Diarra (GK), Yoro Diaby, Aliou Doumbioa, Lassine Soumaoro, Fady Coulibary, Ousmane Coulibary, Kalifa Traore, Thiemoko Diarra, Mamadou Sangare, Nankoma Keita na Ahmed Diomande.
Rwanda: Hakizimana Adolphe, Samuel, Ishimwe Jean Rene, Nshimiyimana Younous, Niyigena Clement, Rutonesha Hesborn, Ishimwe Anicet, Hakim, Rudasingwa Prince, Desire na Nyarugabo Moise