Umuryango wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, uri mu gahinda n’urujijo nyuma yuko umubyeyi wabo (Se) aburiwe irengero icyumweru kikaba gishize, aho yari yabanje kugira agahinda k’umwe mu bana be na we wavuye mu rugo batazi aho agiye bakamara igihe baramubuze.
Uyu muryango wa utuye Gahungu Emmanuel utuye mu Kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama, aho uyu mugabo yabuze kuva tariki 01 Mutarama 2025.
Mbere yo kubura k’uyu musaza hari habanje kugenda umwana we w’umukobwa we na we wari wagiye aho batazi, bitera agahinda uyu musaza wibazaga aho azamushakira nk’uko bivugwa n’umwe mu bana bo muri uru rugo.
Ati “Mukuru wanjye twarabyutse turamubura. Papa akavuga ngo Mahoro aragiye na nyina yaransize, ati ‘uyu mukobwa nzajya kumushakira he koko?”
Bavuga ko baheruka guca iryera uyu mubyeyi wabo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ku mugoroba ubwo yari agiye gufata agacupa ariko bakamutegereza bakamubura.
Kubura kwe biri kugira ingaruka ku bana bagera kuri batandatu amaze imyaka 12 arera wenyine kuko umugore yabamutanye, aho abato biga mu mashuri abanza bivugwa ko bagera mu ishuri kwiga bikabananira ahubwo bakarira, mu gihe abakuru birirwa bamushakisha ahantu hose cyane cyane ahafungirwa abantu ngo barebe ko bamubona.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bugarama, Uwera Joselyne yabwiye RADIOTV10 ko amakuru bakuye mu Mudugudu avuga ko uyu musaza yaba yaragiye kubera ibibazo bituruka ku gutwara inda no kubura k’umukobwa we.
Agira ati “Icyo dukeka ko cyaba cyaramujyanye ni uko mu bana be harimo uw’umukobwa watewe inda bigatuma agirana amakimbirane na musaza we ariko umusaza kuko yakundaga umukobwa we akajya abihosha. Rero uwo mwana w’umukobwa yaje kugenda baramubura, nyuma rero n’umusaza aza kugenda ariko ubu turacyashakisha, ariko icyizere dufite ni uko wenda akiriho.”
Umwana we w’umukobwa wari wabuze bivugwa ko uyu musaza yagiye kubera we, yaje kuboneka avuga ko yari yagiye i Kamembe gusura inshuti ye.
Ibyangombwa bya Gahungu Emmanuel birimo irangamuntu n’impapuro z’inzira yambukiragaho ajya muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (CEPGL) ntabyo yajyanye.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10