Amb.Gatete wari uhagarariye u Rwanda muri UN wahawe inshingano azakorera muri Ethiopia yakiranywe icyubahiro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi Claver Gatete uherutse guhabwa inshingano n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, zo kuyobora Komisiyo ishinzwe Ubukungu muri Afurika y’uyu Muryango, yageze i Addis Ababa, yakiranwa ubwuzu.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize, tariki 06 Ukwakira 2023, ni bwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatangaje ko ahaye inshingano Ambasaderi Claver Gatete zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki 02 Ugushyingo, Ambasaderi Claver Gatete yageze ku cyicaro gikuru cy’iyi Komisiyo giherereye i Addis Ababa muri Ethiopia, gutangira inshingano yahawe.

Ubwo yahageraga, yakiranywe icyubahiro, n’abakozi basanzwe bashinzwe umutekano waho ndetse n’abakozi bagiye gukorana bamuhaye ikaze.

Ambasaderi Claver Gatete yasimbuye Umunya-Cameroon Vera Songwe wari usoje manda ye yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa UN ECA.

Iyi komisiyo igiye kuyoborwa n’Umunyarwanda Ambasaderi Gatete, yashinzwe mu mwaka w’ 1958, ikaba ifite icyicaro gikuru muri Ethiopia, ariko ikagira ibiro by’amashami mu Bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, muri Cameroom, muri Niger, Maroc, Zambia no muri Senegal.

Claver Gatete yahawe inshingano zo kuba Umunyamanga Nshingwabiko w’iyi Komisiyo nyuma y’umwaka umwe n’amezi 10 ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, aho yari yahawe izi nshingano na Perezida Paul Kagame tariki 31 Mutarama 2022.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 20 Ukwakira 2023 yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagennye ko Ambasaderi Claver Gatete asimburwa na Rwamucyo Eugene wigeze guhagararira u Rwanda mu Bihugu bitandukanye birimo Ireland, Sri Lanka na Bangladesh.

Yakiranywe ubwuzu n’icyubahiro
Bamwe mu bo bagiye gukorana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru