Amb. Ernest Rwamucyo warangije inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yashyikirije Perezida wa Kenya, William Ruto impapuro zo guhagararira iki Gihugu cye muri Kenya.
Ambasaderi Rwamucyo yakiriwe hamwe n’abandi badipolomate bashya baherutse guhabwa inshingano n’Ibihugu byabo kubihagararira muri Kenya.
Muri aba batanze impapuro zo guhagararia Ibihugu byabo muri Kenya, barimo uw’u Rwanda Ernest Rwamucyo, uwa Sudani y’Epfo, Anthony Louis Kon, uwa Sierra Leone Peter Kakowou Lavahun, uwa Bangladesh Chiranjib Sarker, Ambasaderi wa Repubulika ya Dominican, Erika Álvarez Rodríguez ndetse na Kan Yaw Kiong wa Singapore.
Perezida William Ruto wifurije ishya n’ihirwe aba Bambasaderi bashya bagiye guhagararira Ibihugu byabo muri Kenya, yavuze ko iki Gihugu cyiteguye gukomeza gukorana neza na byo.
Yagize ati “Tuzakomeza guteza imbere no gushimangira intambwe nziza mu mibanire yacu muri dipolomasi mu ruhando rw’Isi ndetse no kugera ku nyungu duhuriyeho, umusaruro n’iterambere.”
Amb. Ernest Rwamucyo uri mu Badipolomate bashyikirije William Ruto impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya, yahawe izi nshingano nyuma yo kurangiza izo yari afite zo kuruhagararira mu Muryango w’Abibumbye aherutse gusimburwaho na Amb. Martin Ngonga wari uhagarariye u Rwanda muri iki Gihugu cya Kenya.
Amb. Martin Ngonga wasimburanye na Ernest Rwamucyo, na we mu minsi micye ishize yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres impapuro zo guhagararira u Rwanda muri uyu Muryango, igikorwa cyabaye tariki 22 Gicurasi 2025.



RADIOTV10