America mu ba mbere bishimiye itorwa rya Erdogan watsindiye gukomeza kuyobora Turkey

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibihugu n’imiryango itandukanye, byatangiye gusjimira Prezida Reccep Tayyip Erdogan wongeye gutsindira indi manda mu matora y’umukuru w’Igihugu muri Turkey.

Igice cya mbere cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu cyabaye ku itariki 14 z’uku kwezi kwa Gatanu, mu gihe igice cya kabiri kiba ejo ku Cyumweru, ari nabwo hamenyekanye uwatsinze aya matora y’Umukuru w’Igihugu.

Izindi Nkuru

Reccep yatsinze ku majwi 52.16%, Kemal Kılıçdaroğlu wamukurikiye, agira amajwi 47.84%.

Abarimo Prezida Joe Bidden wa USA n’ubuyobozi bw’Umuryango uhuza igisirikare cy’Ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique NATO, bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo agiye gukomeza, dore ko ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2014.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru