Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo kuyishinja guca amafaranga y’umurengera imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubutabazi, no kubangamira imirimo yayo.
Ibyo bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ishami rishinzwe Ibibazo bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Washington yavuze ko ibyo bikorwa binyuranyije n’amahame mpuzamahanga sudan y’epfo yasinye, kandi ko bishobora gutuma inkunga Amerika yongera gusubirwamo, ndetse ikaba yagabanywa cyane.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu bafatanyabikorwa batanga inkunga nyinshi muri Sudan y’epfo. Ibihe by’intambara bimaze igihe kirekire muri iki gihugu n’imiyoborere idahwitse byatumye mu baturage million 11 batuye iki gihugu, 70% byabo bashingira ku nkunga y’abagiraneza kugira ngo babone ibiribwa, ubuvuzi n’ibindi by’ibanze.
Washington yavuze ko iki kibazo kirushaho gukomera, bitewe n’imiyoborere mibi, imicungire mibi y’umutungo wa leta, ndetse n’ibyo yise ubusahuzi n’akarengane ikorerwa imiryango itanga ubufasha.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko kuva Sudan y’epfo yabona ubwigenge mu 2011, zatangiye kuyiha inkunga irenga miliyari 9.5 z’amadolari, mu gihe guverinoma y’icyo gihugu nayo yakomeje gukusanya hafi miliyari 25 z’amadolari z’amavuta yohereza hanze, ariko ngo ntacyahindutse mu mibereho y’abaturage.
Amerika yasabye Juba kureka ibikorwa byahungabanya inkunga bahabwa, ndetse no kuyikoresha neza. Icyakora Guverinoma ya Sudan y’epfo ntacyo iravuga kuri ibi byatangajwe na leta zunze ubumwe za Amerika.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10











