Leta Zunze Ubumwe za America zateye utwatsi ibiherutse gutangzwa n’u Burusiya ko zihishe inyuma y’igitero cy’indege Ukraine yagabye mu mujyi wa Kremlin, ku biro bya Perezida w’u Burusiya.
Ni igitero bivugwa ko Ukraine yagabye ku mugoroba wo ku wa Gatatu ariko ntihavugwa niba hari ibyo cyangije cyangwa uwo cyahitanye.
Gusa u Burusiya bwatangaje ko bukurikije amakuru y’iperereza, ukraine idafite ubusobozi bwo kugaba igitero nk’icyo.
Ku bw’iyo mpamvu, u Burusiya bwemeje ko Leta Zunze Ubumwe za America ari zo zakigabye zitwikiriye umutaka wa Ukriane.
Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, byatanagje ko ibyatangajwe n’u Burusiya ari ibinyoma no kuyobya uburari.
Naho Perezida wa Ukraine. Volodymir Zelensky, we avuga ko na nyuma y’iki gitero hari ibindi bikomeye ngo byiteguye guhangana n’u Burusiya bwabateye mu mwaka urenga ushzie ku buryo intambara bayihagarikira.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10
Aimer