Monday, October 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

radiotv10by radiotv10
14/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC atakubahirizwa.

Ambasaderi Lucy Tamlyn yabitangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RIF kuri uyu wa Mbere, nyuma y’ibyumweru bibiri Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC zishyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington DC, zibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu mudipolomate wa Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko mu gihe impande zitashyira mu bikorwa ibyo zemeye muri ariya masezerano, hateganyijwe “ingamba z’ibihano.”

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakunze kurenga ku byo yabaga yemeye mu masezerano yagiye asinywa n’ubundi hagati yayo n’iy’u Rwanda.

Ambasaderi Lucy Tamlyn yatangaje ko Igihugu cye cya USA cyifuza ko amakimbirane amaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa DRC arangira burundu, kandi ko cyiteguye gukora ibishoboka byose

Ati “Ni yo mpamvu Leta Zunze Ubumwe za America ishimangira ko aya masezerano y’amahoro ashyirirwaho ingengabihe ndetse akanashyirirwaho gahunda y’uburyo azashyirwa mu bikorwa. Gahunda yo kuyashyira mu bikorwa irateguye kandi yaratangiye, harimo gushyiraho urwego rwa gisirikare ruhuriweho, ruri guhuza ibikorwa byo kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi ndifuza kubabwira ko aya masezerano asobanutse. Twaranabivuze ku mugaragaro ko hazabaho ingaruka mu gihe hatabayeho kuyubahiriza: hari ingamba z’ibihano, urugero nk’ibihano mu bukungu bizafatwa ndetse n’ibyo mu rwego rwa dipolomasi.”

Amb. Lucy Tamlyn yagarutse kuri kimwe mu bikorwa biri mu rwego rw’ubukungu, aho yavuze ko hari umushinga wa Miliyoni 760 USD w’urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga amashanyarazi mu Bihugu bitatu: DRC, u Rwanda n’u Burundi, aho yavuze ko “Hakenewe amahoro kugira ngo rukore.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire wanahagarariye u Rwanda ubwo hasinywaga aya masezerano, aherutse gutangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere, ariko hari n’impungenge kubera uburyo DRC yakunze kwitwara mu gushyira mu bikorwa amasezerano Ibihugu byombi byagiye bisinyana.

Yagarutse ku bimenyetso biri kugaragara ubu, birimo kuba Congo ikomeje kuzana abandi bacancuro ndetse inatumiza intwaro hanze zirimo izikomeye zifashishwa mu ntambara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 20 =

Previous Post

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Next Post

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Related Posts

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

by radiotv10
06/10/2025
0

Bwa mbere umwimukira yageze ku Mugabane w’u Burayi akoresheje umutaka ufasha abantu kuguruka mu kirere bunazwi ku basirikare, ibintu byagaragaye...

Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

by radiotv10
06/10/2025
0

Ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bigiye gusubukurwa, byitezweho kuganirirwamo ingingo zikomeje kugorana...

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
06/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabyutse...

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

by radiotv10
06/10/2025
0

Abayobozi ba Israël na Hamas bageze i Cairo mu Misiri, kugira ngo baganire ku mugambi w’amahoro wa Perezida wa Leta...

Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

by radiotv10
06/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwinjije mu gisirikare cyaryo abandi basirikare 9 350 bakurikiye abandi...

IZIHERUKA

Soft skills that make you look confident without speaking
IMIBEREHO MYIZA

Soft skills that make you look confident without speaking

by radiotv10
06/10/2025
0

Kigali: Ibyagaragaye ahabonetse umurambo w’umusore byatumye hari igikekwa

Umunyeshuri wa kaminuza wiyahuye yasize urwandiko rurimo ubutumwa yageneye urubyiruko rw’u Rwanda

06/10/2025
Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

06/10/2025
Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

06/10/2025
Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

06/10/2025
Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

06/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Soft skills that make you look confident without speaking

Umunyeshuri wa kaminuza wiyahuye yasize urwandiko rurimo ubutumwa yageneye urubyiruko rw’u Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.