Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Andi mahirwe aturutse mu Bwongereza aje guha imbaraga urwego rutunze benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
30/01/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Andi mahirwe aturutse mu Bwongereza aje guha imbaraga urwego rutunze benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

U Bwongereza bwavuze ko bugiye gufasha urwego rw’ubuhinzi rutunze abanyarwanda barenga 70%, kugira ngo umusaruro w’uru rwego urusheho kwiyongera, ndetse n’uwo Abanyarwanda boherezaga muri iki Gihugu ukazamuka ku rugero rwo hejuru.

Byatangarijwe mu ihuriro ryiga ku mikoranire y’u Rwanda n’u Bwongereza mu bijyanye n’Ubucuruzi yiswe UK-Rwanda Forum yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, yahurije hamwe abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, impuguke mu by’ubukungu ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta z’Ibihugu byombi.

Imibare igaragaza ko imikoranire y’ibi Bihugu byombi, irushaho kuzamuka mu myaka 10 ishize; by’umwuhariko mu bucuruzi, aho ubwo u Rwanda rwakoranye n’u Bwongereza bwikubye inshuro eshanu bugera kuri miliyoni 52 USD.

Muri iyo myaka kandi ishoramari ryanditse mu Rwanda rifitanye isano n’u Bwongereza naryo rifite agaciro ka miliyoni 600 USD.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko u Rwanda rufite amahirwe yo kurushaho kongera ibyo rwohereza mu Bwongereza.

Ati “Ibicuruzwa biva mu Bwongereza biza mu Rwanda byiganjemo ibikoresho byo mu nganda n’ibyo mu buvuzi, ariko u Rwanda rwoherezayo ibyiganjemo icyayi n’ikawa, hari n’amahirwe menshi yo kubyongera.”

Uru rwego rw’Ubuhinzi rutanga umusaruro ujya mu Bwongereza; iki Gihugu cyemeje ko kigiye kurushaho kuruteza imbere kuko rutunze abasaga 70% by’Abanyarwanda.

Dolar Popat ni intumwa idasanzwe mu rwego rw’ubucuruzi ya Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Rishi Sunak, yagize ati “Ejo nari kumwe na Perezida, namubwiye ko umuco w’Abanyarwanda ari ubuhinzi. 80% by’abanyarwanda bakora mu buhinzi, uru ni urwego dushaka guteza imbere. Nshimishijwe no kubabwira ko i Londres buri munsi twakira amatoni y’umusaruro w’ubuhinzi ava mu Rwanda. Turashaka tubyongera tukakira toni 100 buri munsi. Tugiye gukorana na Leta mu gushyiraho ibikorwa remezo bizafasha muri icyo gikorwa.”

Faustin Mpundu umwe mu bikorera avuga ko icyo cyemezo cy’u Bwongereza kizafasha ubuhinzi, kuko uru rwego rwari rurimo ibyuho byinshi.

Yagize ati “Dufite abahinzi benshi batagaragara, ndetse ntitunafite inzobere zihagije mu buhinzi, ibyo ni nako bimeze ku bantu bacunga umusaruro wavuye mu mirima. Turamutse tubonye inzobere ziva mu Bwongereza; zigasangira abahinzi bacu ubwo bumenyi bagasinyana amasezerano abasobanurira uko barushaho guteza imbere ubuhinzi bwabo, hari icyo byafasha. Ayo ni amahirwe agomba kubyazwa umusaruro kuko hari Ibihugu bya Afurika byabikoze bigakunda.”

Iyi mikoanire ngo itanga icyizere ko uruhare rw’ubuhinzi ku musaruro mbumbe w’Igihugu rushobora kurenga 20% ruriho uyu munsi.

Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko u Rwanda rwifuza kongera ingano y’ibyo rwohereza mu Bwongereza
Ni ihuriro ryitabiriwe n’abashoramari ku mpande z’Ibihugu byombi
Lord Dolar Popat yavuze ko u Bwongereza bugiye gufasha u Rwanda kuzamura urwego rw’Ubuhinzi

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Impanuka nk’iherutse kuba mu Rwanda yanabaye muri DRCongo ihitana abantu 50

Next Post

Kayonza: Uwatwikiwe iduka yongeye gukubitwa agirwa intere bitera urujijo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Uwatwikiwe iduka yongeye gukubitwa agirwa intere bitera urujijo

Kayonza: Uwatwikiwe iduka yongeye gukubitwa agirwa intere bitera urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.