• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Andi makuru arambuye ku mbabazi zahawe Rusesabagina na Sankara

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Andi makuru arambuye ku mbabazi zahawe Rusesabagina na Sankara
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko hatangajwe ko Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara barekurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, hamenyekanye andi makuru arambuye kuri izi mbabazi zatanzwe n’Umukuru w’u Rwanda.

Irekurwa rya Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wiyise Sankara, ryamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ko bafungurwa none, ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Amakuru arambuye ku bw’izi mbabazi yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, aho aba bombi bahawe imbabazi hamwe n’abandi bantu 18 baregwaga hamwe mu itsinda ry’urubanza rwari rwarahawe izina rya MRCD-FLN.

Bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera, ryasohotse kuri uyu wa Gatanu, rigaragaza iby’izi mbabazi zahawe Rusesabagina Paul ndetse na Nsabimana Callixte, rigaragaza ko n’abandi bantu 18 bari abanyamuryango ba MRCD-FLN bahawe izi mbabazi.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ubutabera kandi ririmo n’amabaruwa asaba imbabazi arimo iyanditswe na Nsabimana Callixte yandikishije intoki asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.

Naho Paul Rusesabagina we yasabye imbabazi bisabwe n’Abanyamategeko bamwunganiraga ari bo Me Gatera Gashabana na Me Jean Felix Rudakemwa, banditse mu izina ry’umukiliya wabo.

Iri tangazo rinavuga kandi ko hari abandi bagororwa 358 bari barahamijwe ibyaha bitandukanye, na bo bahawe imbabazi, bagomba gufungurwa.

 

Muri MRCD-FLN ko bari 21 kuki harekurwa 20?

Uru rubanza rwaregwamo abantu 21 baregwaga ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’umutwe wa MRCD-FLN by’ibitero byahitanye ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda.

Muri aba bantu bari barimo kandi Angeline Mukandutiye wari wabanje gukatirwa gufungwa imyaka itanu mu rubanza rwaciwe n’Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ariko mu bujurire akaza gukatirwa gufungwa imyaka 20 n’Urukiko rw’Ubujurire nyuma yuko rusanze uyu mugore umwe waregwaga muri uru rubanza yari yarahamijwe n’ibyaha bya Jenoside.

Urukiko rw’Ubujurire rwagendeye ku gihano cyo gufungwa burundu cyari cyahawe uyu Angelina cyari cyafashwe n’Inkiko Gacaca muri 2008, rwavuze ko uyu mugore yorohereje ubutabera kuko yari yaburanye yemera ibyaha ndetse akanisabira imbabazi.

Mu bahawe izi mbabazi za Perezida Paul Kagame, birashoboka ko uyu mugore atarimo kuko yari afite umwihariko wo kuba yari yarahamijwe ibyaha yihariyeho bya Jenoside yakoze mu 1994.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + ten =

Previous Post

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri (AMAFOTO)

Next Post

Habaye impinduka mu buyobozi bukuru zasize Minisitiri w’Urubyiruko asimbujwe

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Habaye impinduka mu buyobozi bukuru zasize Minisitiri w’Urubyiruko asimbujwe

Habaye impinduka mu buyobozi bukuru zasize Minisitiri w’Urubyiruko asimbujwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.