Saturday, August 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Andi makuru avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

radiotv10by radiotv10
10/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Andi makuru avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe byavugwaga ko hasubitswe ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ibi biganiro byabaye, ndetse akaba atari ri ku nshuro ya mbere bibaye, kuko no mu cyumweru gishize habaye ibindi.

Ibi biganiro hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa byavugwaga kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mata 2025, i Doha muri Qatar, bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Amakuru yari yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters kuri uyu wa Gatatu, yavugaga ko ibi biganiro byasubitswe ku mpamvu itaramenyekana.

Ni mu gihe Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, mu ijoro ryacyeye, yatangaje ko ibi biganiro by’imbonankubone hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo Kinshasa, byasubukuwe.

RFI kandi ivuga ko ibi ibiganiro ari ibya kabiri “nyuma y’ibyabaye mu cyumweru gishize.” Ariko bikaba bitaravuzweho byinshi ndetse nta n’itangazo ribivugaho ryagiye hanze.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, ivuga ko Qatar iri gukoresha uburyo bw’ubushishozi bwinshi kandi igakoresha ibi biganiro mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Iki gitangazamakuru kivuga ko ibiganiro byabaye mu cyumweru gishize hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo Kinshasa, bitagize umusaruro bitanga.

Biragoye kumenya amakuru arambuye kuri ibi biganiro, gusa amakuru avuga ko AFC/M23 yari ihagarariwe n’abayobozi bakuru b’iri Huriro, mu gihe uruhande rwa Leta ya Kinshasa ruhagararirwamo n’impuguke mu bya politiki.

RFI yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu n’ubundi intumwa ku mpande zombi zari zageze i Doha muri Qatar, ndetse ko hari hatangiye ibiganiro biziguye, mu gihe kuganira hagati y’impande zombi byari bitaratangira.

Mu biganiro byabaye ku nshuro ya mbere, bivugwa ko impande zombi zagaragaje ibyo zifuza ku bikwiye kubahirizwa na buri ruhande, ku buryo hari impungenge ko hari ibyo impande zitumvikanaho kuko nta musaruro ufatika wavuye muri ibi biganiro bya mbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + eighteen =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda n’iz’ikindi Gihugu cyo muri Afurika zaganiriye ku mubano wazo

Next Post

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

Related Posts

Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose

Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose

by radiotv10
16/08/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yongeye kwandika amateka, ahura na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin...

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

by radiotv10
15/08/2025
0

Mbere yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ahura na Vladmir Putin w’u Burusiya, yavuze ko afite...

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

by radiotv10
15/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zemeje kugurisha ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyoni 346 USD ku Gihugu cya Nigeria,...

Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

by radiotv10
15/08/2025
0

Abashyigikiye Igihugu cya Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana kuba umuhuro wa Perezida Donald Trump wa America na Vladimir...

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

by radiotv10
14/08/2025
0

Daniel Paluku Kisaka Yereyere wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku butegetsi bwa...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose
AMAHANGA

Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose

by radiotv10
16/08/2025
0

Uko ubukwe bw’umuhanzi ukunzwe muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda bwagenze

Uko ubukwe bw’umuhanzi ukunzwe muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda bwagenze

16/08/2025
Language war: Kinyarwanda, French or English? Identity conflicts in homes, schools, and jobs

Language war: Kinyarwanda, French or English? Identity conflicts in homes, schools, and jobs

16/08/2025
Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

15/08/2025
Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

15/08/2025
Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

15/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose

Uko ubukwe bw’umuhanzi ukunzwe muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda bwagenze

Language war: Kinyarwanda, French or English? Identity conflicts in homes, schools, and jobs

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.