Mu gihe byavugwaga ko hasubitswe ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ibi biganiro byabaye, ndetse akaba atari ri ku nshuro ya mbere bibaye, kuko no mu cyumweru gishize habaye ibindi.
Ibi biganiro hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa byavugwaga kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mata 2025, i Doha muri Qatar, bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Amakuru yari yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters kuri uyu wa Gatatu, yavugaga ko ibi biganiro byasubitswe ku mpamvu itaramenyekana.
Ni mu gihe Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, mu ijoro ryacyeye, yatangaje ko ibi biganiro by’imbonankubone hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo Kinshasa, byasubukuwe.
RFI kandi ivuga ko ibi ibiganiro ari ibya kabiri “nyuma y’ibyabaye mu cyumweru gishize.” Ariko bikaba bitaravuzweho byinshi ndetse nta n’itangazo ribivugaho ryagiye hanze.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, ivuga ko Qatar iri gukoresha uburyo bw’ubushishozi bwinshi kandi igakoresha ibi biganiro mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Iki gitangazamakuru kivuga ko ibiganiro byabaye mu cyumweru gishize hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo Kinshasa, bitagize umusaruro bitanga.
Biragoye kumenya amakuru arambuye kuri ibi biganiro, gusa amakuru avuga ko AFC/M23 yari ihagarariwe n’abayobozi bakuru b’iri Huriro, mu gihe uruhande rwa Leta ya Kinshasa ruhagararirwamo n’impuguke mu bya politiki.
RFI yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu n’ubundi intumwa ku mpande zombi zari zageze i Doha muri Qatar, ndetse ko hari hatangiye ibiganiro biziguye, mu gihe kuganira hagati y’impande zombi byari bitaratangira.
Mu biganiro byabaye ku nshuro ya mbere, bivugwa ko impande zombi zagaragaje ibyo zifuza ku bikwiye kubahirizwa na buri ruhande, ku buryo hari impungenge ko hari ibyo impande zitumvikanaho kuko nta musaruro ufatika wavuye muri ibi biganiro bya mbere.
RADIOTV10