Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Andi makuru ku by’imbangukiragutabara itwara abarwayi yagaragaye ipakirwamo sima

radiotv10by radiotv10
26/11/2024
in MU RWANDA
0
Andi makuru ku by’imbangukiragutabara itwara abarwayi yagaragaye ipakirwamo sima
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka itwara indembe yagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ipakirwamo sima bigatangaza benshi, byamenyekanye ko ari iy’Ibitaro byo mu Karere ka Gisagara, aho iyi sima yapakirwagamo yari iyo gusana kimwe mu bikorwa by’Ikigo Nderabuzima gicungwa n’ibi Bitaro.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ijoro ryacyeye, agaragaza iyi modoka isanzwe izwiho gutwara indembe izivana ku ivuriro rimwe izigeza ku rindi mu rwego rwo gutanga serivisi, iri gupakirwamo imifuka ya Sima.

Ni amashusho yazamuye impaka ndende, ndetse Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana wagize icyo ayavugaho ubwo yasubizaga Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10, yavuze ko abagize uruhare muri iki gikorwa, babihaniwe.

Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati “Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru, undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.”

Byaje kumenyekana ko iyi mbangukiragutabara ari iy’Ibitaro bya Gakoma mu Karere ka Gisagara, aho yifashishwaga n’Ikigo Nderabuzima cya Save mu kugeza abarwayi muri ibi Bitaro.

Dr. Uwamahoro Evelyne uyobora Ibitaro bya Gakoma, yatangaje ko nubwo Sima yapakirwaga muri iyi mbangukiragutabara yari iyo gusana ikigega cyo muri iki Kigo Nderabuzima cya Save, ariko ko ubuyobozi bw’ibi Bitaro budashyigikiye ibyakozwe n’ubuyobozi bwa kiriya Kigo Nderabuzima.

Yavuze ko hari ikigega cyo muri kiriya Kigo Nderabuzima cyangiritse, ku buryo hariho impungenge ko cyashoboraga gusenya ibindi bikorwa remezo byacyo, ari na yo mpamvu hari hashatswe iriya sima yo kugisana.

Yagize ati “Yari iyo ngo gukoresha icyo kigega, ariko uko byaba bimeze kose, icyo ari cyo cyose ntabwo cyemerewe kujya mu Mbangukiragutabara, cyeretse umurwayi.”

Uyu Muyobozi w’Ibitaro bya Gakoma, yavuze ko abagize uruhare muri iki gikorwa, barimo Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Save, umushoferi w’iriya modoka ndetse n’umuforomo umwe, bahagaritswe by’agateganyo, nk’uko biteganywa n’amategeko, kandi ko bashobora no guhagarikwa burundu.

Yagize ati “Kugeza uyu mwanya, ari umukozi, ari umushoferi, ari umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima; bose ntabwo bari mu kazi.”

Amakuru ahari, avuga ko Umubikira Nyiraminani Bellancilla, uyobora iki Kigo Nderabuzima yanatawe muri yombi, nk’uko tubikesha Umunyamakuru Joseph Kakuzwumuremyi wabitangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 15 =

Previous Post

Uherutse kugirwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yabanje kunyura imbere y’Abasenateri

Next Post

Nyuma y’ibyagaragaye bikorerwa imodoka itwara indembe Guverinoma y’u Rwanda yahise itanga amabwiriza

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’amashusho y’imodoka itwara indembe yagaragaye iri gupakirwamo sima

Nyuma y’ibyagaragaye bikorerwa imodoka itwara indembe Guverinoma y’u Rwanda yahise itanga amabwiriza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.