Imodoka itwara indembe yagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ipakirwamo sima bigatangaza benshi, byamenyekanye ko ari iy’Ibitaro byo mu Karere ka Gisagara, aho iyi sima yapakirwagamo yari iyo gusana kimwe mu bikorwa by’Ikigo Nderabuzima gicungwa n’ibi Bitaro.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ijoro ryacyeye, agaragaza iyi modoka isanzwe izwiho gutwara indembe izivana ku ivuriro rimwe izigeza ku rindi mu rwego rwo gutanga serivisi, iri gupakirwamo imifuka ya Sima.
Ni amashusho yazamuye impaka ndende, ndetse Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana wagize icyo ayavugaho ubwo yasubizaga Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10, yavuze ko abagize uruhare muri iki gikorwa, babihaniwe.
Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati “Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru, undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.”
Byaje kumenyekana ko iyi mbangukiragutabara ari iy’Ibitaro bya Gakoma mu Karere ka Gisagara, aho yifashishwaga n’Ikigo Nderabuzima cya Save mu kugeza abarwayi muri ibi Bitaro.
Dr. Uwamahoro Evelyne uyobora Ibitaro bya Gakoma, yatangaje ko nubwo Sima yapakirwaga muri iyi mbangukiragutabara yari iyo gusana ikigega cyo muri iki Kigo Nderabuzima cya Save, ariko ko ubuyobozi bw’ibi Bitaro budashyigikiye ibyakozwe n’ubuyobozi bwa kiriya Kigo Nderabuzima.
Yavuze ko hari ikigega cyo muri kiriya Kigo Nderabuzima cyangiritse, ku buryo hariho impungenge ko cyashoboraga gusenya ibindi bikorwa remezo byacyo, ari na yo mpamvu hari hashatswe iriya sima yo kugisana.
Yagize ati “Yari iyo ngo gukoresha icyo kigega, ariko uko byaba bimeze kose, icyo ari cyo cyose ntabwo cyemerewe kujya mu Mbangukiragutabara, cyeretse umurwayi.”
Uyu Muyobozi w’Ibitaro bya Gakoma, yavuze ko abagize uruhare muri iki gikorwa, barimo Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Save, umushoferi w’iriya modoka ndetse n’umuforomo umwe, bahagaritswe by’agateganyo, nk’uko biteganywa n’amategeko, kandi ko bashobora no guhagarikwa burundu.
Yagize ati “Kugeza uyu mwanya, ari umukozi, ari umushoferi, ari umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima; bose ntabwo bari mu kazi.”
Amakuru ahari, avuga ko Umubikira Nyiraminani Bellancilla, uyobora iki Kigo Nderabuzima yanatawe muri yombi, nk’uko tubikesha Umunyamakuru Joseph Kakuzwumuremyi wabitangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
RADIOTV10