Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Andi makuru ku gitero cya bombe zaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage

radiotv10by radiotv10
28/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Andi makuru ku gitero cya bombe zaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa AFC/M23 buravuga ko nyuma yuko hari abatawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu gitero cy’ibisasu byaturikiye ahaberaga inama yari yabuhuje n’abaturage b’i Bukavu, hari amakuru avuga ko ubutegetsi bwa DRC bwashakaga guturitsa ibisasu kuri sitasiyo ebyiri z’ibikomoka kuri Peteroli kugira ngo bwivugane benshi.

Ni igitero cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, ubwo ubuyobozi bwa AFC/M23 bwariho bukorana inama n’abaturage bo mu mujyi wa Bukavu uherutse kubohozwa n’umutwe wa M23 uri mu bagize iri huriro.

Ubwo hari hashize iminota micye iyi nama itangiye ndetse yari yitabiriwe n’abaturage benshi, habaye iturika ry’ibisasu, byatumye abantu bakwira imishwaro, ndetse bamwe bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.

Mu butumwa bwatangajwe na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, yavuze ko amakuru aturuka mu Bitaro, yemeza ko “abantu bamaze kwitaba Imana bazize iki gitero cy’iterabwoba cyateguwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi” wiyongereye ukagera kuri 13, abandi 72 barakomereka barimo abagore n’abana.

Bertrand Bisimwa yakomeje agira ati “Ubuhamya bwa mbere bw’abakekwa batawe muri yombi n’ubutasi bwacu, buvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwateguye gutera ibibombe kuri sitasiyo ebyiri z’ibikomoka kuri Peteroli z’amarembo yinjira ahaberaga inama, baza guhindura umugambi nyuma yuko abasirikare bacu boherejwe ari benshi aho hantu hombi.”

Yakomeje agira ati “Muri ubwo buhamya, bavugamo ko ubutegetsi bwari bwateguye umugambi wo gutuma abantu benshi bahasiga ubuzima barimo abaturage b’abasivile nk’igikorwa cyo guhana abaturage b’Umujyi wa Bukavu kuko bakiranye urugwiro abasirikare ba Armée Révolutionnaire Congolaise (ARC cyangwa M23).”

Mu itangazo ryari ryashyizwe hanze n’Ihuriro AFC/M23 nyuma y’iki gitero, ubuyobozi bwaryo bwari bwavuze ko iki gikorwa cy’ubugome bw’indengakamere, kidashobora kurangirira aho hatabayeho ingaruka ku butegetsi bwa Congo bwagiteguye.

Inama yari yitabiriwe ku bwinshi yarogowe n’ibi bisasu byaturitse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Mbere n’ubu: Nyuma yo kunenga no kugaragaza ipfunwe ubu ibintu byahindutse

Next Post

U Rwanda rwagaragarije u Burayi ibyifuzo byarwo runasubiza abagereranya ibyo muri Congo n’ibya Ukraine

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagaragarije u Burayi ibyifuzo byarwo runasubiza abagereranya ibyo muri Congo n’ibya Ukraine

U Rwanda rwagaragarije u Burayi ibyifuzo byarwo runasubiza abagereranya ibyo muri Congo n’ibya Ukraine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.