Ubuyobozi bwa AFC/M23 buravuga ko nyuma yuko hari abatawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu gitero cy’ibisasu byaturikiye ahaberaga inama yari yabuhuje n’abaturage b’i Bukavu, hari amakuru avuga ko ubutegetsi bwa DRC bwashakaga guturitsa ibisasu kuri sitasiyo ebyiri z’ibikomoka kuri Peteroli kugira ngo bwivugane benshi.
Ni igitero cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, ubwo ubuyobozi bwa AFC/M23 bwariho bukorana inama n’abaturage bo mu mujyi wa Bukavu uherutse kubohozwa n’umutwe wa M23 uri mu bagize iri huriro.
Ubwo hari hashize iminota micye iyi nama itangiye ndetse yari yitabiriwe n’abaturage benshi, habaye iturika ry’ibisasu, byatumye abantu bakwira imishwaro, ndetse bamwe bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.
Mu butumwa bwatangajwe na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, yavuze ko amakuru aturuka mu Bitaro, yemeza ko “abantu bamaze kwitaba Imana bazize iki gitero cy’iterabwoba cyateguwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi” wiyongereye ukagera kuri 13, abandi 72 barakomereka barimo abagore n’abana.
Bertrand Bisimwa yakomeje agira ati “Ubuhamya bwa mbere bw’abakekwa batawe muri yombi n’ubutasi bwacu, buvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwateguye gutera ibibombe kuri sitasiyo ebyiri z’ibikomoka kuri Peteroli z’amarembo yinjira ahaberaga inama, baza guhindura umugambi nyuma yuko abasirikare bacu boherejwe ari benshi aho hantu hombi.”
Yakomeje agira ati “Muri ubwo buhamya, bavugamo ko ubutegetsi bwari bwateguye umugambi wo gutuma abantu benshi bahasiga ubuzima barimo abaturage b’abasivile nk’igikorwa cyo guhana abaturage b’Umujyi wa Bukavu kuko bakiranye urugwiro abasirikare ba Armée Révolutionnaire Congolaise (ARC cyangwa M23).”
Mu itangazo ryari ryashyizwe hanze n’Ihuriro AFC/M23 nyuma y’iki gitero, ubuyobozi bwaryo bwari bwavuze ko iki gikorwa cy’ubugome bw’indengakamere, kidashobora kurangirira aho hatabayeho ingaruka ku butegetsi bwa Congo bwagiteguye.

RADIOTV10