Umubare w’abahitanywe n’ikimoteri kinini giherereye i Kampala muri Uganda, wageze kuri 21 kandi ushobora kwiyongera. Hatangajwe ko hari hamaze igihe hatangwa umuburo ku baturiye iki kimoteri ko ubuzima bwabo buri mu kaga, ndetse ko cyari cyaruzuye mu myaka irenga 10 ishize ariko kigakomeza gukoreshwa.
Iki kimoteri cyaridutse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bitewe n’imvura nyinshi yaguye, ni cyo cyashyirwagamo imyanda yose ikusanywa mu murwa mukuru wa Uganda, i Kampala.
Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko abantu 21 ari bo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’iki kimoteri cyaridutse, icyakora ngo imibare ishobora kwiyongera, ndetse hakaba hashyizweho itsinda ry’ubutabazi ngo rikomeze gushakisha abandi cyagwiriye.
Yagize ati “Abandi baturage bari batuye hafi y’iki kimoteri twabasabye kwimuka bakaba bagiye mu bindi bice by’umujyi, ahari amacumbi bateguriwe na Leta bagiye kuba babayemo by’igihe gito.”
Ibinyamakuru bitandukanye birimo Daily Monitor, byatangaje ko hari hashize imyaka abayobozi b’umujyi wa Kampala bagerageza gushaka ahandi hantu ho kujugunya imyanda, kuko iki kimoteri cya Kiteezi cyari cyaramaze kuzura.
Ibi binyamakuru biravuga ko muri 2008, iki kimoteri ari bwo cyarangije ubushobozi bwo kumenwamo imyanda, ariko ko hakomeje ibikorwa byo kuyihamena.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse ko hakorwa iperereza rizagaragaza impamvu abantu bari basanzwe baremerewe gutura hafi y’iki kimoteri kandi gishobora kubateza ibyago, ategeka ko abatuye mu manegeka mu Gihugu cyose batangira kuhimurwa bagatuzwa abatashyira ubuzima bwabo mu kaga.
RADIOTV10