Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Andi makuru ku kimoteri cyo muri Uganda cyaridutse kigahitana benshi

radiotv10by radiotv10
12/08/2024
in AMAHANGA
0
Andi makuru ku kimoteri cyo muri Uganda cyaridutse kigahitana benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’abahitanywe n’ikimoteri kinini giherereye i Kampala muri Uganda, wageze kuri 21 kandi ushobora kwiyongera. Hatangajwe ko hari hamaze igihe hatangwa umuburo ku baturiye iki kimoteri ko ubuzima bwabo buri mu kaga, ndetse ko cyari cyaruzuye mu myaka irenga 10 ishize ariko kigakomeza gukoreshwa.

Iki kimoteri cyaridutse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bitewe n’imvura nyinshi yaguye, ni cyo cyashyirwagamo imyanda yose ikusanywa mu murwa mukuru wa Uganda, i Kampala.

Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko abantu 21 ari bo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’iki kimoteri cyaridutse, icyakora ngo imibare ishobora kwiyongera, ndetse hakaba hashyizweho itsinda ry’ubutabazi ngo rikomeze gushakisha abandi cyagwiriye.

Yagize ati “Abandi baturage bari batuye hafi y’iki kimoteri twabasabye kwimuka bakaba bagiye mu bindi bice by’umujyi, ahari amacumbi bateguriwe na Leta bagiye kuba babayemo by’igihe gito.”

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Daily Monitor, byatangaje ko hari hashize imyaka abayobozi b’umujyi wa Kampala bagerageza gushaka ahandi hantu ho kujugunya imyanda, kuko iki kimoteri cya Kiteezi cyari cyaramaze kuzura.

Ibi binyamakuru biravuga ko muri 2008, iki kimoteri ari bwo cyarangije ubushobozi bwo kumenwamo imyanda, ariko ko hakomeje ibikorwa byo kuyihamena.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse ko hakorwa iperereza rizagaragaza impamvu abantu bari basanzwe baremerewe gutura hafi y’iki kimoteri kandi gishobora kubateza ibyago, ategeka ko abatuye mu manegeka mu Gihugu cyose batangira kuhimurwa bagatuzwa abatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye Abaperezida barimo umuhuza mu bya Congo (AMAFOTO)

Next Post

BREAKING: Kiliziya Gatulika mu Rwanda n’Abakristu bayo bakiriye inkuru iturutse i Roma kwa Papa

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Kiliziya Gatulika mu Rwanda n’Abakristu bayo bakiriye inkuru iturutse i Roma kwa Papa

BREAKING: Kiliziya Gatulika mu Rwanda n'Abakristu bayo bakiriye inkuru iturutse i Roma kwa Papa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.