Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Kiliziya Gatulika mu Rwanda n’Abakristu bayo bakiriye inkuru iturutse i Roma kwa Papa

radiotv10by radiotv10
12/08/2024
in MU RWANDA
0
BREAKING: Kiliziya Gatulika mu Rwanda n’Abakristu bayo bakiriye inkuru iturutse i Roma kwa Papa
Share on FacebookShare on Twitter

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yatoye Ntagungira Jean Bosco wari Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera, nk’Umushumba wa Diyoseze ya Butare asimbura Musenyeri Philippe Rukamba weguye kuko agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni inkuru yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, aho byemerejwe i Vatican kwa Papa, ari na we watoye uyu Mushumba mushya wa Diyoseze Gatulika ya Butare.

Itangazo rishyiraho Umushumba mushya wa Diyoseze ya Butare, rigira riti “Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Myr Filipo Rukamba wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Fransisiko kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare.”

Padiri Ntagungira Jean Bosco wavukiye i Kigali ku 03 Mata 1964, ni umwe mu Basaseridoti bari bamaze kumenyekana kubera uburyo yigishamo ijambo ry’Imana, by’umwihariko akaba yakundaga kugaragara mu misa zitambuka kuri Pacis TV.

Uyu mushumba mushya wa Diyoseze ya Butare, amaze imyaka 31 ari Umusaseridoti, aho yahawe isakaramentu ry’Ubupadiri tariki 01 Kanama 1993.

Ntagungira Jean Bosco wize amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Ndera i Kigali, akayakomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, ndetse n’iya Kabgayi n’iya Nyakibanda, yanakoze imirimo inyuranye muri Kiliziya, aho yabaye Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera mu 1993-1994.

Hagati y’umwaka wa 1994 na 2001 yagiye gukomeza amasomo i Roma, ahakura impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

Hagati ya 2001 na 2002, yabaye Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali, anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’umubano n’umubano n’andi madini.

Padidi Ntagungira yagizwe Umushumba mushya wa Diyoseze ya Butare
Asimbuye Musenyeri Rukamba weguye kuko agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Andi makuru ku kimoteri cyo muri Uganda cyaridutse kigahitana benshi

Next Post

Uko mwuga wabateraga ipfunwe bamwe bakanawubasuzugurira waje kuvamo ubatera ishema

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko mwuga wabateraga ipfunwe bamwe bakanawubasuzugurira waje kuvamo ubatera ishema

Uko mwuga wabateraga ipfunwe bamwe bakanawubasuzugurira waje kuvamo ubatera ishema

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.