Thursday, September 12, 2024

BREAKING: Kiliziya Gatulika mu Rwanda n’Abakristu bayo bakiriye inkuru iturutse i Roma kwa Papa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yatoye Ntagungira Jean Bosco wari Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera, nk’Umushumba wa Diyoseze ya Butare asimbura Musenyeri Philippe Rukamba weguye kuko agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni inkuru yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, aho byemerejwe i Vatican kwa Papa, ari na we watoye uyu Mushumba mushya wa Diyoseze Gatulika ya Butare.

Itangazo rishyiraho Umushumba mushya wa Diyoseze ya Butare, rigira riti “Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Myr Filipo Rukamba wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Fransisiko kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare.”

Padiri Ntagungira Jean Bosco wavukiye i Kigali ku 03 Mata 1964, ni umwe mu Basaseridoti bari bamaze kumenyekana kubera uburyo yigishamo ijambo ry’Imana, by’umwihariko akaba yakundaga kugaragara mu misa zitambuka kuri Pacis TV.

Uyu mushumba mushya wa Diyoseze ya Butare, amaze imyaka 31 ari Umusaseridoti, aho yahawe isakaramentu ry’Ubupadiri tariki 01 Kanama 1993.

Ntagungira Jean Bosco wize amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Ndera i Kigali, akayakomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, ndetse n’iya Kabgayi n’iya Nyakibanda, yanakoze imirimo inyuranye muri Kiliziya, aho yabaye Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera mu 1993-1994.

Hagati y’umwaka wa 1994 na 2001 yagiye gukomeza amasomo i Roma, ahakura impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

Hagati ya 2001 na 2002, yabaye Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali, anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’umubano n’umubano n’andi madini.

Padidi Ntagungira yagizwe Umushumba mushya wa Diyoseze ya Butare
Asimbuye Musenyeri Rukamba weguye kuko agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist