Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Andi makuru mashya ku cyaha kimaze iminsi cyarahagurukiwe n’Inzego z’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
20/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Andi makuru mashya ku cyaha kimaze iminsi cyarahagurukiwe n’Inzego z’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo babiri metero 90 z’insinga z’amashanyarazi ziri kwibwa cyane muri iyi minsi, inatangaza ko kuva uyu mwaka watangira imaze kugaruza metero ibihumbi 13 by’izi nsinga zari zibwe.

Aba bagabo babiri bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, barimo uw’imyaka 51 wafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na Metero 78 ndetse n’ibizingo bitatu bisanzwe bijyaho izi nsinga.

Hari kandi mugenzi we w’imyaka 26 wafatanywe insinga zireshya na metero 12, bombi bakaba barafatiwe mu Mudugudu wa Nyarutarama mu Kagari ka Nyarubande mu Murenge wa Byumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko aba bagabo bafashwe nyuma y’uko abaturage bo mu Kagari ka Nyarubande bagaragaje ko bafite ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi riterwa n’iyibwa ry’insinga, ndetse bakavuga n’abo bakeka.

SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati “Mu bikorwa byo gushakisha ababyihishe inyuma, haje gufatwa abantu babiri, umwe muri bo wafatanywe ibizingo bitatu by’insinga z’amashanyarazi n’izindi zireshya na metero 78 yari abitse iwe mu rugo, mu gihe umuturanyi we bamusanganye izireshya na metero 12 z’uburebure.”

Abafashwe n’insinga bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byumba kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bacyekwa.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa kabiri mu kugira abantu bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo, aho ifite ijanisha rya 26%, aho ikurikira iy’Amajyepfo.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Trump yongeye kuvuga ingingo ikomeye ku yindi ntambara iri kuvugisha Isi

Next Post

Volleyball: Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abagore wari wagiye gukina hanze byahindutse rugikubita

Related Posts

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

IZIHERUKA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)
MU RWANDA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Volleyball: Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abagore wari wagiye gukina hanze byahindutse rugikubita

Volleyball: Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abagore wari wagiye gukina hanze byahindutse rugikubita

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.