Andi makuru yamenyekanye ku bantu b’umuryango umwe basanze bapfuye nyuma yo gucumbikira abandi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu babiri bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru n’umwana we bo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, babonetse bapfuye nyuma yo gucumbikira abantu babiri.

Aba bantu bishwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 12 Gicurasi 2023, bicirwa aho bari batuye mu Mudugudu wa Sagahungu mu Kagari ka Cyamukuza mu Murenge wa Ndora.

Izindi Nkuru

Abishwe ni; Nyirabavakure Vestine w’imyaka 65 ndetse n’umwana we w’umuhungu witwa Tuyihorane Jean w’imyaka 21 y’amavuko.

Bishwe nyuma yuko bacumbikiye abantu babiri barimo uwitwa Habimana Jean Felix wari usanzwe afitanye isano na ba nyakwigendera dore ko uriya mukecuru Vestine yari amubereye Nyina wabo.

Ubwo abo bantu babiri bararaga kwa nyakwigendera, abaturanyi bwacyeye basanga Vestine n’umwana we bapfuye, mu gihe abo bari bacumbikiye bari bamaze kugenda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza, rwataye muri yombi abantu babiri ari bo; Habimana Jean Felix ndetse na Hagenimana Candida, ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo za RIB ebyiri zitandukanye mu Mujyi wa Kigali; iya Kicukiro n’iya Kacyiru.

Habimana Jean Felix akurikiranyweho kuba ari we wishe ba nyakwigendera, mu gihe Hagenimana Candida akekwaho kuba ari we wabimutumye.

 

Harakekwa imitungo

Amakuru avuga ko ukekwaho kwica ba nyakwigendera, yabahoye kuba baratumaga atabona umugabane ku isamu ya Sekuru.

Ni amakuru kandi anagarukwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Theogene wavuze ko Habimana yari asanzwe afitanye isano na nyakwigendera Vestine.

Nyakwigendera Vestine kandi yari yacumbikiye abarimo uyu Habimana, ari na bwo nyuma baje gusanga uriya mukecuru yapfuye n’umuhugu we.

Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko ifatwa rya bariya bantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa ba nyakwigendera, ryagezweho kuko hariho gahunda yo gukangurira abaturage kujya bandika imyirondoro y’abantu babasura.

Yasabye abandi baturage kujya bashyira mu bikorwa iyi gahunda, bakandika abaturage babasuye bakarara, no kubamenyekanisha ku nzego z’ibanze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru