Mu minsi ishize nibwo Manishimwe Djabel yongereye amasezerano y’imyaka ine muri APR FC ahabwa miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda (45,000,000 FRW).
Tariki 12 Nyakanga 2021 nibwo ikipe ya APR FC yasohoye inkuru igaragaza abakinnyi bashya bamaze kwinjiza n’abari basanzwe bahawe amasezerano mashya (contract extension), abakinnyi barimo na Manishimwe Djabel wari usoje imyaka ibiri yasinye mu 2019 avuye muri Rayon Sports. Kuri uyu wa kane, ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe bwabwiye #RadioTV10 ko aya mafaranga arimo n’inguzanyo azishyura muri iyi myaka ine.
Abakinnyi 5 APR FC yongereye amasezerano:
Rwabuhihi Placide wasinyiye imyaka 3
Manishimwe Djabel wasinyiye imyaka 4
Niyomugabo Claude wasinyiye imyaka 2
Niyonzima Olivier Sefu wasinyiye imyaka 2
Nizeyimana Djuma wasinyiye imyaka 2