Ikipe ya APR FC yasinyishije myugariro ukina ibumoso, Ishimwe Christian, wari umaze umwaka ayivuyemo, bica amarenga ko Niyomugabo Claude usanzwe ari kapiteni wayo ashobora kuba atazakomezanya na yo dore ko bakina ku mwanya umwe.
Ishimwe Christian yagarutse muri APR FC nyuma yo kumara umwaka umwe ari muri Police FC, ariko na bwo akaba yari yayigiyemo avuye muri APR FC.
Uyu musore nyuma yo gusoza amasezerano na Police FC byavuzwe ko hari amakipe yagiye amwifuza, harimo na Rayon Sports ndetse n’andi yo hanze y’u Rwanda, ariko uyu musore akaba yahisemo gusinyira ikipe y’ingabo z’igihugu amasezerano y’imyaka ibiri.
APR FC imaze iminsi iri mu biganiro n’abakinnyi b’Abanyarwanda bayikiniraga bari basoje amasezerano. Birashoboka ko Niyomugabo Claude atazakomezanya n’iyi kipe kuko akina ku mwanya umwe na Christian.
Haracyari urugamba muri APR FC rwo kongerera amasezerano abarimo Ruboneka Jean Bosco na Nshimiyimana Yunussu basoje.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu imaze kugura Mamadou Traoré ukomoka muri Mali (ukina hagati mu busatirizi), akaba yarakiniraga Stade Malien, na Amani Kouadio Kan Michel ukomoka muri Côte d’Ivoire (usatira anyuze ibumoso), wakiniraga AFAD y’iwabo, ndetse na Madou Zon ukomoka muri Burkina Faso (myugariro wo hagati akaba na kapiteni wa TP Mazembe).
Aba bakinnyi baje biyongera ku munyezamu Ernan Siluane ukomoka muri Mozambique, waturutse muri Black Bulls y’iwabo.



Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10





