Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, mu cyumweru gishize banenze ikanzu yambawe na Miss Ingabire Grace uri mu irushanwa rya Miss World, mu gihe Bamporiki Edouard we avuga ko ikibazo atari iriya kanzu kuko Miss Grace aramutse yegukanye ikamba ntawakwibuka ko yambaye nabi.
Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho n’amafoto ya Miss Ingabire Grace ubwo yaserukaga mu birori byo kumurika imideli gakondo mu irushanwa rya Miss World 2021 riri kubera muri Puerto Rico.
Benshi mu bagarutse kuri iyi kanzu, barimo uzwi cyane ari we Mbabazi Shaddia wamamaye nka Shaddyboo yifashishije konti ye ya Twitter maze yibaza umuntu uri kwambika Miss Grace, ati “Umuntu uri kwambika Miss wacu, yivuge hakiri kare, narangiza adusabe imbabazi twese.”
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uruyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko igikwiye kwibandwaho atari uriya mwambaro wambawe na Miss Ingabire Grace.
Bamporiki yagize ati “Ngira ngo buriya ikibazo si n’ikanzu, aramutse abonye ikamba byakwibagiza abantu ko yambaye nabi cyangwa ko atambaye neza.”
Bamporiki yavuze ko abambika abantu bakwiye kubikora neza gusa akavuga ko hari abashobora kuba barabonye iriya kanzu itanogeye ijisho mu gihe hashobora kuba hari n’abayishima.
Ubwo Miss Ingabire Grace yari agiye kwerecyeza muri iri rushanwa, yahuye na Bamporiki Edouard amuha ibendera ry’u Rwanda, amusaba kuzagenda azirikana ko agiye yambaye umwambaro w’u Rwanda.
Mu mpanuro yahaye Ingabire Grace, Bamporiki yamubwiye ko azabwira abategura iri rushanwa ko “kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we, kuko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari Igihugu kidatabara, ariko uyu munsi ni Igihugu buri wese yishimiye ndetse gitabara, ibi bikaba umusaruro w’imiyoborere myiza.”
RADIOTV10