Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ariel Wayz yongeye kurikoroza kubera imyanya y’ibanga ye yongeye gushyira ku karubanda

radiotv10by radiotv10
06/12/2021
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ariel Wayz yongeye kurikoroza kubera imyanya y’ibanga ye yongeye gushyira ku karubanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz akomeje kuyobora amakuru ari kuvugwa mu myidagaduro yo mu Rwanda kubera amafoto ye yongeye kugaragaza imwe mu myanya ye y’ibanga.

Uyu muhanzikazi uri mu bagezweho mu Rwanda kubera indirimbo ari gukora ndetse n’udukoryo dukomeje kumuranga turimo ako yakoze mu minsi yashize ubwo yerekanaga ibere rye ubwo yariho acezanya n’umukunzi we Juno Kizigenza.

Kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukuboza 2021, Ariel Wayz yongeye guhagurutsa ubwonko bw’abasore ubwo yashyiraga ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ze zerekana ibere rye ndetse n’umukondo.

Iyi foto yashyizeho ubutumwa agira ati “fata umubiri wanjye. Muvuge…n’ubundi ntabwo nteganya [yashakaga kuvuga ubukwe].”

Bamwe mu bamukurikira bahise bongera kumunenga aho uwitwa Peterson kuri Twitter yagize ati “Uyu mukobwa akurikiranwe kuko ariyandarika!” Ariel Wayz yahise amusubiza agira ati “Umubiri wanjye ni njye ureba.”

Undi witwa Bishoboka kuri Twitter, na we yahise agira ati “Niba ushaka icyubahiro ugomba gutekereza ejo hazaza hamwe n’uwo wifuza kuzaba mu myaka 40 yawe.”

Ariel Wayz wahitaga asubiza buri wese wamunengaga, yahise agira ati “Utekereza ko naje hano mu mikino, ibyo nkora ni ibyanjye kandi ntewe ishema na byo.”

Naho uwitwa Tuyishime Daniel we ati “Ibyo nabyita gusebya umuryango wawe ababyeyi bakureze iyaba wari uzi amagambo meza Mama wawe yahoraga akwaturiraho none uri kumwitura kwambara ubusa imbere y’isi yose. Ntakundi nta muryango ubura ikirumbo na we uri ikirumbo, ubwo se uri kwigisha iki abo uruta? uri ikigusha pe.”

Mu kumusubiza, Ariel Wayz yagize ati “Vana umuryango wanjye muri ibi. Ibi ni ibyanjye.”

Ariel Wayz kandi nyuma y’iyi foto, yanashyizeho indi foto iteguza indirimbo ye yise Love& Lust izasohoka mu minsi itanu.

Ni ifoto na yo ishotorana bidasanzwe kuko igaragaza amabere y’uyu Munyarwandakazi uretse utuntu yashyizeho dusa nk’uduhishe imoko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Leta ya Uganda ikomeje kuryumaho ku rupfu rw’Umunyarwanda wari ukiri muto wahiciwe

Next Post

Zari wabyaranye na Diamond yahishuye ko amakariso yambara imwe ayigura 1.000.000 Frw

Related Posts

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru Fiona Mbabazi umaze imyaka ane asezeye igitangazamakuru yakoreraga, agiye kumvikana ku yindi radio yo mu Rwanda, imaze iminsi iri...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

by radiotv10
02/01/2026
0

Amateka yiyanditse mu myidagaruro yo mu Rwanda, nyuma yuko ibyifujwe na benshi bikanazamura impaka, bibaye. Nta bindi ni igitaramo cyahuriyemo...

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

by radiotv10
31/12/2025
0

Nzayisenga Modeste uzwi nk'Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umubyeyi w’umwana umwe, Uwicyeza Pamella akaba umugore w’umuhanzi The Ben wagaragaye yambaye umwenda ugaragaza...

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

by radiotv10
31/12/2025
0

Hatangajwe ahantu hazaturikirizwa ibishashi mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya wa 2026 ubura amasaha ngo ugere, harimo aho abantu bateganyirijwe...

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

by radiotv10
30/12/2025
0

Ishami rya Polisi ya Nigeria Rishinzwe umutekano wo mu muhanda (FRSC) ryemeje ko umuvuduko ukabije no kunyuranaho ari byo byateje...

IZIHERUKA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure
MU RWANDA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

02/01/2026
Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Zari wabyaranye na Diamond yahishuye ko amakariso yambara imwe ayigura 1.000.000 Frw

Zari wabyaranye na Diamond yahishuye ko amakariso yambara imwe ayigura 1.000.000 Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.