Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Avuga ko yasenyewe abwirwa ko inzu ye yazabasebya ubwo Perezida yari kuhanyura, ubuyobozi bukabihakana

radiotv10by radiotv10
15/07/2022
in MU RWANDA
2
Avuga ko yasenyewe abwirwa ko inzu ye yazabasebya ubwo Perezida yari kuhanyura, ubuyobozi bukabihakana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, uba muri Shitingi n’abana be batatu, avuga ko yasenyewe inzu yabagamo abwirwa ko inzu ye isa nabi kandi Perezida Paul Kagame yagombaga kuhanyura, ubuyobozi bwo bukabihakana buvuga ko uyu muturage yubakiwe inzu nziza akayanga.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye uyu muturage, yasanze yarashinze agashitingi hafi y’umuhanda werecyeza ku Mupaka wa Rusumo muri Gatore.

Uyu muturage witwa Murekatete Devota utuye mu Mudugudu wa Rubuye, mu Kagari ka Nyamiryango mu Murenge wa Gatore, avuga ko amaze umwaka muri iyi shitingi we n’abana be batatu nyuma yuko asenyewe inzu yabagamo na yo yari ku muhanda.

Asobanurira Umunyamakuru uburyo inzu ye yasenywe, Murekatete yagize ati “Perezida ari buce aha ajya ku Rusumo, baravuze ko akazu kanjye kari kubasebya, ngo reka bagasenye.”

Uyu muturage avuga ko ubwo ubuyobozi bwamusenyeraga, bwamubwiye ko buzamuha inzu aho bita mu Bwiza, ndetse akaza kujyayo ariko agasanga iri mu makimbirane.

Ati “Mbonye irimo amakimbirane, nahise nyivamo, ngura shitingi muri ya mafaranga bahaye ababyaye muri Corona mpita nza kuba hano.”

Avuga ko afitiye impungenge abana be babana muri iyi shitingi kuko bibagiraho ingaruka zikomeye. Ati “Abana banjye imbeho igiye kubica, inkorora ya buri munsi,…”

Abaturanyi b’uyu mubyeyi, na bo batewe impungenge n’imibereho y’uyu muturanyi wabo, bagasaba ko Leta yari ikwiye kugira icyo imufasha akava muri iyi shitingi.

Jeannette Kuradusenge ati “Niba na nyakatsi ya mbere yari yubatse neza ariko iriya urabona nta n’ibiti bine biriho ni agate kamwe, natwe tuba duhangayitse hari igihe imvura igwa ari nyinshi tukavuga ngo umuvu uramutembana, atagira icyo kurya atagira icyo kwambara, atagira n’umureba n’ubuyobozi bwaramwirengagije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira avuga ko uyu muturage yari atuye mu manegeka, akaza kuhakurwa akubakirwa inzu nziza ariko ko yanze kuyibamo.

Ati “Yubakiwe inzu mu Kagari ka Rwantonde ariko arayanga yifuza ko yaguma ku muhanda ariko wabibona ugasanga ni mu manegeka kuko ari mu kabanza gato.”

Bruna Rangira avuga ko ubu butaka bw’uyu muturage avuga ko yifuza kugumamo na bwo buri mu bibazo kuko yabuhaye umuntu ngo bagurane, ubu bakaba bari kubiburanaho.

RADIOTV10

Comments 2

  1. UWIHOREYE Jean Paul says:
    3 years ago

    Ndasaba ninginga ngo Nyakubahwa wacu dukunda yasura akarere koko akamenya ko ibyo umuyobozi avuga ari ukuri!!!!Kuko abayobozi b’ inzego zibanze barabeshya twe rubanda rugufi tukabihomberamo bashaka ukuri kw’ikinyoma!!!Ndakwinginze Nyakubahwa perezida Tabara!!!!!

    Reply
  2. Imuragire Jado max says:
    3 years ago

    Rwose woe ibyo uvuga ndabishyigikiye nyakubahwa president nadusure arebe Aho ukuri guherereye so, rero uwo muturage nibamwubakire mubutaka bwe ashaka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Umusesenguzi aremeza ko Umunyarwanda wafatiwe muri Ukraine ari maneko wa America

Next Post

Kigali: Uwari wemeye kwica umwana yabihakaniye imbere y’abaturage n’abacamanza ngo yabyemejwe n’inkoni

Related Posts

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

by radiotv10
18/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 76 wo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, wari wavuye iwe agiye kuvumba inzoga yari yahishijwe...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe criticizes renowned Congolese Doctor for ignoring key facts in his statement

by radiotv10
18/11/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has expressed surprise that Dr. Denis Mukwege, a Congolese medical...

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima...

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari...

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

IZIHERUKA

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi
IMYIDAGADURO

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

by radiotv10
18/11/2025
0

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

18/11/2025
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

18/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Uwari wemeye kwica umwana yabihakaniye imbere y’abaturage n’abacamanza ngo yabyemejwe n’inkoni

Kigali: Uwari wemeye kwica umwana yabihakaniye imbere y’abaturage n’abacamanza ngo yabyemejwe n’inkoni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.