B.Melodie wataramiye Abarundi afunguwe yaririmbye yambaye ibisa n’impuzankano y’abagororwa b’i Burundi (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitaramo cya nyuma yakoreye i Burundi, umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie wataramiye Abarundi afunguwe, yaje ku rubyiniro yambaye imyambaro y’ibara ry’impuzankano z’imfungwa n’abagororwa b’i Burundi.

Uyu muhanzi wataramiye Abarundi mu gitaramo cya mbere ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 cyabereye kuri Zion Beach, yaje ku rubyiniro nyuma y’amasaha macye afunguwe dore ko yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ubwo yari akigera mu Burundi.

Izindi Nkuru

Uyu muhanzi wari watawe muri yombi akurikiranyweho ubutekamutwe, akarekurwa abanje gutanga amafaranga yaciwe, ubwo yazaga ku rubyiniro yiteguye gutaramira Abarundi, yagize ati “Noneho rero, ntakibuza Impala gucuranga.”

Iki gitaramo cya mbere, cyaritabiriwe bishyira cyera, ndetse ateguza abakunzi be ko bizaba ikirenga mu gitaramo cya kabiri cyagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022.

Gusa iki gitaramo cyaje kwimurwa umunsi ndetse n’aho cyagombaga kubera, kiza kuba kuri iki Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022 kibera nubundi ahabereye icya mbere.

Muri iki gitaramo na cyo kitabiriwe n’abatari bacye, Bruce Melodie yaje ku rubyiniro yambaye imyenda y’ibara ry’icyatsi risa neza neza n’iry’imyenda isanzwe yambarwa n’imfungwa n’abagororwa bo mu Burundi.

Uyu muhanzi nyarwanda, wabanje gufungirwa mu Burundi, mbere yuko akora iki gitaramo cya kabiri, yari yagaragaje ko nubwo yahuye n’iri sanganya ariko ntacyamubuza gukomeza kwiyumvamo Igihugu cy’u Burundi.

Mu magambo ye, Bruce Melodie yavuze ko u Rwanda n’u Burundi, ari abavandimwe, ati “Kuba nagiranye ikibazo n’Umurundi umwe ntibivuze ko ngomba kwanga u Burundi n’Abarundi bose, mu Burundi ni mu rugo, n’undi munsi nzagaruka kuko nkunda u Burundi nk’uko bakunda ibikorwa byanjye.”

Uyu muhanzi usanzwe ari no mu bakunzwe mu Rwanda, muri iki gitaramo cya kabiri mu Burundi, yakoze mu muhogo, aririmbira Abarundi, baranyurwa, bataha banezerewe.

Bruce Melodie yaje yambaye imyenda isa n’impuzankano y’imfungwa z’i Burundi

RADIOTV10

Comments 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru