Friday, October 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

radiotv10by radiotv10
15/09/2025
in MU RWANDA
0
Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu isantere ya Byangabo, bigateza akajagari n’impanuka za hato na hato.

Habimana Eric ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu muri iyi santere, avuga ko iki kibazo cyakemurwa no kuba bakubakirwa gare kuko ikunze kunyuramo imodoka nyinshi.

Ati “Kubanta gare irimo biratubangamiye cyane kuko usanga hari umuvundo mwinshi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga, noneho cyane cyane ku munsi w’isoko iyo ryaremye biba ari ibindi bindi. Kubera umuvundo mwinshi hakunda kubera impanuka dore no mu cyumweru gishize hari uherutse kugongerwa iruhande rwa gare arapfa.”

Bavuga ko iyi santere iri gutera imbere mu buryo bwihuse, bityo ko ikwiye guhabwa gare. Undi ati “baduhaye gare byadufasha kuko hano urabona ko abantu n’ibinyabiziga baba babisikana bityo hakaba haba impanuka za hato na hato.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko iki kibazo cya gare ya Byangabo kizwi, gusa ngo baracyatekereza uko bakora inyigo inoze yo kuyubaka cyangwa bagakorana n’abikorera bo muri aka Karere.

Yagize ati “Turakibona kuko hari kugenda hatera imbere cyane ku buryo rwose iramutse ihagiye yafasha abahagenda. Ubu rero hari uburyo bubiri bwo kugikemura hari ugukorana n’abikorera bakaba bayubaka nk’uko iyo mu Mujyi ari iy’uwikorera cyangwa se byakwanga natwe nk’Akarere tukareba icyakorwa.”

Santere ya Byangabo, irimo isoko rya Byangabo, rirema kabiri mu cyumweru, ikaba ikurura abantu benshi baturutse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze na Nyabihu n’ahandi mu Gihugu, ikaba iri no ku muhanda mugari Musanze-Rubavu.

Aha Byangabo haragendwa cyane none barasaba ko hashyirwa gare

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 9 =

Previous Post

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

Next Post

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

Related Posts

Mental Health first: Addressing anxiety and depression among Rwanda’s working youth

Mental Health first: Addressing anxiety and depression among Rwanda’s working youth

by radiotv10
31/10/2025
0

In recent years, Rwanda’s youth workforce has grown remarkably, fueled by a rising gig economy, digital entrepreneurship, and an expanding...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

by radiotv10
31/10/2025
1

Bamwe mu bo mu Mirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko amazi aturuka mu muhanda w'amakamyo...

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

The Rwanda Demobilization and Reintegration Commission (RDRC) has announced that over the past 24 years (since 2001), more than 12,000...

IZIHERUKA

Mental Health first: Addressing anxiety and depression among Rwanda’s working youth
IMIBEREHO MYIZA

Mental Health first: Addressing anxiety and depression among Rwanda’s working youth

by radiotv10
31/10/2025
0

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

31/10/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

31/10/2025
Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

31/10/2025
Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mental Health first: Addressing anxiety and depression among Rwanda’s working youth

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.