Wednesday, October 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bagarutse kuri ‘Happiness’: Hamenyekanye impamvu Prince Kid yajuririye icyemezo cyo gufungwa

radiotv10by radiotv10
21/05/2022
in MU RWANDA
0
Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) uherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, we n’abanyamategeko bamwunganira, bajuririye iki cyemezo bagaragaza impamvu zirimo izo kuba Urukiko rwaragenekereje rukita Happiness, ishimishamubiri, bakavuga ko mu manza nshinjabyaha hatabamo kugenekereza.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru tariki 16 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Ishimwe Dieudonne AKA Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe iki cyemezo rushingiye ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’iperereza zerekana ko uyu musore yakoze ibyaha akurikiranyweho.

Umucamanza wagendeye ku majwi bivugwa ko ari aya Prince Kid ari kureshya umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda, amubwira ko yamwimye happiness, yavuze ko habayeho kugenekeeza ntagushidikanya ko iyo happiness yavugwaga n’uyu musore ari ugusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Prince Kid n’abamwunganira mu matageko bamaze gutanga ikirego cy’ubujurire bwabo, bagaragaje impamvu zigera muri eshanu zirimo izo kuba Umucamanza yaragereranyije akita Happiness, ishimishamubiri.

Ingingo igaruka kuri iyi mpamvu, muri iki kirego cy’ubujurire, igira iti “Urukiko rwemeje ko “Happiness” ari ishimishamubiri, nk’igisobanuro rugenekereje, Abanyamategeko ba Prince Kid bavuga mu manza nshinjabyaha nta kugenekereza kubaho.”

Indi mpamvu yagaragajwe n’uruhande rw’uregwa ni ukuba Urukiko rwaremeje ko Prince Kid yaratse ishimishamubiri ku mukobwa rushingiye ku kuba yaravuze ko bamwijeje ko bazamwishyurira amashuri amaze kumushakira umwanya, nyamara ngo uwo mukobwa yarananiwe kugaragaza icyari gutuma amushinja kandi ntacyo bapfa.

Iki kirego cy’ubujurire, kivuga ko Urukiko rwirengagije ko Prince atari we wagombaga kugaragaza ko yakoze icyaha kuko izo nshingano ari iz’Ubushinjacyaha, zo kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko Ishimwe Dieudonne yakozemo icyaha.

Nanone kandi bagaruka ku kuba Urukiko rwaremeje ko kuba Ishimwe Dieudonne yarahamagaye Muheto Divine mu masaha akuze, bigaragaza guhoza undi ku nkeke kandi bigashimangira ubutumwa bugufi yamwandikiraga kenshi, bakavuga ko ibi bitagize impamvu zikomeye zo guhoza undi ku nkeke.

Uruhande rw’uregwa kandi ruvuga ko Urukiko rwirengagije ingwate y’umutungo utimukanwa n’uwimukanwa byatanzwe na Ishimwe Dieudonne kugira ngo arekurwe by’agateganyo akurikiranwe ari hanze, kandi ibyakozwe byose biri mu buryo Umushingamategeko yabiteganyije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 7 =

Previous Post

IFOTO: Perezida Kagame yagaragaje ubuhanga mu kureba muri panier…Byanyuze benshi

Next Post

Amajyepfo: Iwabo w’Umuco abayobozi babishimangiye (AMAFOTO)

Related Posts

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

by radiotv10
15/10/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 31 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubu rukaba...

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

by radiotv10
15/10/2025
0

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bamusanze mu bwiherero yapfuye, bikekwa...

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

by radiotv10
14/10/2025
0

Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR waniyamamaje mu Matora y'Umukuru w'Igihugu aheruka n'ayayabanjirije,...

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

by radiotv10
14/10/2025
0

Ibitaro by’Indwara zo mu Mutwe bya Ndera (Ndera Neuropsychiatric Teaching Hospital) byatangaje ko mu mwaka wa 2024-2025 byakiriye abantu 119...

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

by radiotv10
14/10/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro iki Gihugu cyagiranye na DRC, hakenewe...

IZIHERUKA

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri
MU RWANDA

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

by radiotv10
15/10/2025
0

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

15/10/2025
AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko

14/10/2025
Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

14/10/2025
Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

14/10/2025
BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

14/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amajyepfo: Iwabo w’Umuco abayobozi babishimangiye (AMAFOTO)

Amajyepfo: Iwabo w’Umuco abayobozi babishimangiye (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.