• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bagize amahirwe yo kumuramutsa: Irebe ibirori nogerajisho Perezida Kagame yakiriyemo ab’ingeri zinyuranye (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
31/12/2024
in MU RWANDA
0
Bagize amahirwe yo kumuramutsa: Irebe ibirori nogerajisho Perezida Kagame yakiriyemo ab’ingeri zinyuranye (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Abanyarwanda baturutse mu bice binyuranye by’Igihugu mu ngeri zose, mu gitaramo n’ibirori byo gusangira iminsi mikuru, byaranzwe n’ibyishimo bisendereye.

Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024 muri Kigali Convention Center, ahari hateraniye Abanyarwanda ibihumbi bo mu ngeri zinyuranye, kuva ku rwego rwo hasi kugeza ku bayobozi bo mu nzego nkuru z’Igihugu.

Ibi birori byanaranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro, aho ababyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi barimo Bruce Melodie na Nel Ngabo, bari mu bagezweho muri muzika Nyarwanda.

Perezida Paul Kagame, kandi yaboneyeho kwifuriza abitabiriye ibi birori impera nziza z’umwaka wa 2024, ndetse no kuzatangira neza umwaka utaha wa 2025.

Umukuru w’u Rwanda, kandi yagarutse ku byaranze ubuzima bw’Igihugu muri uyu mwaka, avuga ko nubwo hari ibitarabaye byiza, ariko ibyinshi byari byiza, ku buryo hari impamvu yo kwishima.

Yagize ati “Uyu mwaka tugiye gusoza, wabayemo ibintu byinshi byiza, ibyiza ni byo mbona. Ibindi bitari byiza, tubishyira iruhande tukagira uko tubigenza bikagaruka ku murongo.”

Perezida Kagame kandi yongeye kugira ati “Dukomeze kwishimira ibyiza byacu dukorera, dushyiramo ubushake, imbaraga n’ubushishozi, kandi igihe cyose kibonetse, tujye twishima pe. Si ko ubuzima bukwiriye kugenda se? Wishimira icyo ugezeho, ugateganyiriza […] Ntabwo imbaraga zose uzisiga aha ngaha.”

Umukuru w’u Rwanda yongeye kwizeza Abaturarwanda ko ntagishobora kuzahungabanya umutekano wabo nubwo hari abafite umugambi wo kuwuhungabanya, ndetse abibutsa ko igihe cyabo kibaze.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga ahabereye ibi birori
Bamwe mu babyitabiriye bagize amahirwe yo kumukora mu kiganza
Bishimiye kongera gutaramana n’Umukuru w’u Rwanda

Abakora mu nzego zinyuranye bari bahari
Umuhanzi Bruce Melodie yasusurukije abitabiriye ibi birori

Ange Kagame

Umunyamakuru Sandrine Isheja
Abo mu nzego zinyuranye bari bahari
Ange Kagame n’Umugabo we Bertrand Ndengeyingoma na na Yvan Cyomoro Kagame
Akanyamuneza kari kose
Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byo kwishimira
Abakozi ba RBA na bo bari bahari

Perezida w’Ukuriko Rukuru wa Gisirikare, Brig Gen Karuretwa
Wari umusangiro unogeje ijisho

Umunyamakuru Rugaju Reagan yagize amahirwe yo kuramutsa Perezida

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 − 1 =

Previous Post

IFOTO: Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda bavuzweho guhangana bagaragaye baganira bubahanye

Next Post

M23 yagaragaje ko aho ibohoje n’ahari inyamaswa na zo ziruhutsa

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
M23 yagaragaje ko aho ibohoje n’ahari inyamaswa na zo ziruhutsa

M23 yagaragaje ko aho ibohoje n’ahari inyamaswa na zo ziruhutsa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.