Bamwe mu bahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Rwasave, giherereye mu Karere ka Gisagara gihana imbibi n’aka Huye, baravuga ko umusaruro babonye muri iki gihe utari mwiza ugereranyije n’ibihe byabanje. Ibi babihuza n’imbuto nshya bahawe, bavuga ko batari basanzwe bahinga, bakeka ko ishobora kuba itari imeze neza.
Aba bahinzi bavuga ko mu bihe byashize, iyo bahingaga umuceri muri iki gishanga bajyaga beze umuceri mwinshi kandi mwiza, ariko ubu ngo umuceri baherutse guhinga wararumbye cyane, bituma bakeka ko imbuto bahawe ishobora kuba ari yo yateye iki kibazo.
Nyiratuza Eliane yagize ati “Twari tumenyereye imbuto yaduhaga umusaruro mwiza, ariko iyi nshya twayihingaga bwa mbere. Umuceri wararumbye cyane ntutange umusaruro wari utegerejwe.”
Siborurema Elias na we avuga ko bahuye n’igihombo ati “Twakoresheje amafaranga n’imbaraga nyinshi mu mirima, ariko umusaruro twabonye ntuhagije. Turasaba ko twahabwa imbuto isanzwe izwiho kwera neza.”
Mukeshimana Odette avuga ko impungenge bafite ari uko nibidakemuka vuba bashobora guhura n’igihombo gikomeye. Ati “Umuceri ni wo dutegaho imibereho. Iyo umusaruro ugabanutse, bigira ingaruka ku miryango yacu.”
Niyonzima yagize ati “Niba ikibazo ari imbuto, twifuza ko inzego zibishinzwe zatuganiriza zigahita zidushakira imbuto yizewe, kuko twe twabonye ko iyi itaduhaye umusaruro twari dusanzwe tubona.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Renerse Banganirora, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Gisagara, yavuze ko iki kibazo kigiye gusuzumwa.
Yagize ati “Iki kibazo ntikiramenyekana neza, ariko tugiye kugikurikirana dusuzume impamvu yatumye umusaruro ugabanuka. Niba bigaragaye ko imbuto ari yo yabiteye, abahinzi bazashakirwa indi mbuto ikwiriye.”
Aba bahinzi basaba ko hakorwa isuzuma ryihuse, bagahabwa imbuto yera kandi yizewe, kugira ngo babashe kongera kubona umusaruro uhagije nk’uwo bari basanzwe babona mu gishanga cya Rwasave.



Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10






