Abo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko mu myaka ibiri ishize begerejwe amazi meza ariko bayabona mu mezi atarenze abiri kuko robine yahise ipfa bahita bayifunga, none kubona amazi meza bibasaba gutegereza amasaha atari munsi y’ane.
Aba baturage bo mu Midugudu itandukanye y’Akagari ka Kabere, Umurenge wa Kivumu, bagaragaza ko mu myaka ibiri ishize bubakiwe ivomo rusange mu Mudugudu wa Cyato ariko ntiryamaze kabiri kuko ryahise rifungwa.
Bavuga ko ibi byatumye abaturage bo mu Midugudu itandukane irimo n’iyo mu Karere ka Rubavu yose ngo igaruka kuvoma kuri robine iherereye mu Mudugudu wa Kabitare, ibituma bahahurira ari benshi, bigatuma hari n’abahamara amasaha agera kuri ane bategereje kubona amazi nyamara nayo atujuje ubuziranenge.
Nyirabitaro Christine ati “Robine bari bazanye rero yaje gupfa, ubwo twese duhurira hano, ni yo mpamvu amazi ataboneka neza kuko hari nubwo uza ukava hano nka saa yine z’ijoro.”
Nyiramana ati “Bavomaho ari benshi maze ugasanga bari kurwana ku buryo hari n’igihe uyabura ukaburara.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal, avuga ko ubuyobozi bugiye kohereza abashinzwe amazi kureba uko iki kibazo gihari kugira ngo gishakirwe umuti.
Yagize ati “Turasaba abashinzwe amazi kujyayo barebe ikibazo gihari babafashe kugicyemura.”
Imibare yatangajwe n’aka Karere ka Rutsiro mu mwaka wa 2024 yagaragazaga ko kageze ku gipimo cya 50% ku baturage bafite amazi meza.
Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 5 yo Kwihutisha Iterambere (NST2) iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2029, ingo zose zo mu Rwanda zizaba zegerejwe amazi meza ku kigero cya 100% aho nibura muri metero 200 mu mijyi na metero 500 mu byaro, abaturage bazaba bafite ivomo rusange.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10
robinet igafunga igatuma amazi afungwa se? nonejo amazi meza abonetse imicungira ikaba ikibazo?