Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bavuga ko abagabo babo bajya mu kazi, aho gucyura amahaho babonye, bagahitira mu mikino y’amahirwe bagasigayo amafaranga bakoreye yose ndetse n’imitungo yo mu rugo bakayisahura, ku buryo hari n’abadatinya kugurisha imyambaro bambaye bagataha bambaye utwenda tw’imbere.
Umwe mu babyeyi baganirije RADIOTV10, yavuze ko we n’umugabo we bari baguze igare, bumva ko rigiye kubafasha kwiteza imbere, none na ryo ryatwawe n’mikino y’amahirwe.
Yagize ati “Twari tugize amahirwe tubona igare numva ko agiye kujya arikoresha hakaboneka utuboga two kurya, ariko igare rigenda gutyo.”
Aba bagore bavuga kandi ko abagabo binjiye muri iyi mikino y’amahirwe, badatinya gukora n’ibidakorwa, ku buryo hari n’abagurisha imyambaro bambaye ndetse n’ibikoresho byo mu rugo.
Uretse ibyo kandi igihangayikishije aba bagore kurushaho ni uko hari abatakigira umwambaro wagaciro mu ngo kuko ngo abagabo babacaruhinga bakayigurisha kugira ngo babone amafaranga yo kujyana muri beti
Uwitwa Perusi ati “Uretse n’igare na matora ujya mu kazi ugasanga yayizinze, cyangwa wajya kubona ukabona saa moya araje yambaye mucikopa gusa, wamubaza aho imyenda yagiye akakubwira ko yisanze bayimuriye. N’umwenda wawe w’agaciro ahengera udahari wagiye mu kazi akawujyana.”
Aba bagabo bavugwaho kwijandika mu mikino y’amahirwe, na bo ubwabo bumvikana ko bafite ubumenyi buhagije kuri iyi mikino igiye kubasenyera.
Niyonasenze Sosthene ati “No kuri telephone ubikoreraho, ushobora gushyiraho magana abiri ukarya igihumbi. Hari uwo nzi wagurishije amabati, hari n’undi nzi wakuyeho atatu ku nzu ajya kuyagurisha ngo abone ayo abetinga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul avuga ko ubuyobozi bwagerageje guhashya ibizwi nk’ibiryabarezi, naho ku mikino y’amahirwe yemewe, agira inama abaturage kuyirinda.
Ati “Icyo tubwira abaturage ni uko bagomba kugira ubushishozi bagashungura, ntabwo wafata amafaranga akwiye kuba atunga urugo ngo uyajyane mu bintu bidafite agaciro.”
Umurenge wa Bugarama uza ku mwanya wa mbere mu Mirenge y’Akarere ka Rusizi ivugwamo amakimbirane yo mu ngo, aho bamwe bavuga ko nyuma y’ubushoreke n’ubuharike, imikino y’amahirwe na yo iza mu bitiza umurindi amakimbirane.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10