Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga bizejwe ko bazahabwa amafaranga nibitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, maze si ukuyitabira bose bayijyamo none ngo barategereje amaso ahera mu kirere.
Aba babyeyi bo mu Kagari ka Gatsiro muri uyu Murenge wa Gihundwe, babwiye RADIOTV10 ko bayobotse kuboneza urubyaro ku bwinshi ubwo ubuyobozi bwababwira ko bazabaha amafaranga ariko ntibababwire umubare wayo.
Mukamazimpaka Lucie uvuga ko iyi gahunda yabaye nk’ubukangurambaga nyuma yuko bamwe mu babyeyi bo muri aka gace bari baranze kuboneza urubyaro.
Ati “Batubwiye neza ko abantu bari muri ONAPO [muri gahunda yo kuboneza urubyaro] hari akantu kagiye gutambuka ngo bakabaha ku duceri [amafaranga]. Umva twikozeho mbega. Twaragiye twiteza inshinge, n’abari basanzwe badafata iyi gahunda bajyamo.”
Nyirahagenimana Rahabu uvuga ko benshi mu babyeyi bo muri aka gace bari baravuye muri iyi gahunda yo kuboneza urubyaro kubera kubagwa nabi, yavuze ko n’abari barayihagaritse bayigiyemo ku bwinshi nyuma yo kumva ko hajemo amafaranga.
Ati “Noneho bavuze ngo ni amafaranga, abantu barabyitabiriye bose.”
Aba babyeyi bavuga ko ayo mafaranga yatumye bitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, bayategereje amaso agahera mu kirere.
Yamungabiye Florida ati “Twarategereje tubura irengero. Mudufashe urwo rufaranga rutugereho natwe tujye tunywa kuri ako gasukari nk’abandi.”
Nyuma baje kubwirwa ko bazahabwa aya mafaranga ari uko babanje gutanga andi magana atanu (500Frw) yo muri Ejo Heza, maze ngo si ukuyatanga bivayo kuko bumvaga ko bagiye kubona agatubutse.
Mukamazimpaka Lucie yakomeje agira ati “Badukuramo ubusenkisa ubusenkisa hari n’abagiye bajya kuguza, nkanjye nari mfite atatu n’itanu nagujije iry’itanu ngo y’Ejo Heza ngo kugira ngo ubone iyo serivisi. Ayo mafaranga twarayatanze ariko twategereje aho iyo nkunga izava twarahabuze, nta n’akandi kanunu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatsiro, Sylvie Mukankurunziza unavugwaho ko ari we wabwiye aba baturage ko bazahabwa amafaranga nibaboneza urubyaro, yabibajijweho, avuga ko ari mu nama.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Annemarie yavuze ko atazi iby’ubu bukanguramabaga.
Ati “Ubukangurambaga bwo kubwira abantu ngo baboneza urubyaro bazahabwe amafaranga ntabwo bubaho. Muri Gahunda Leta tugira, iyo kuboneza urubyaro ngo duhe amafaranga abaturage ntayibamo.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10
Comments 1
😂😂😂😂😂