Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahishuye icyatumye bitabira kuboneza urubyaro ku bwinshi cyavuyemo gutenguhwa

radiotv10by radiotv10
07/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Bahishuye icyatumye bitabira kuboneza urubyaro ku bwinshi cyavuyemo gutenguhwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga bizejwe ko bazahabwa amafaranga nibitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, maze si ukuyitabira bose bayijyamo none ngo barategereje amaso ahera mu kirere.

Aba babyeyi bo mu Kagari ka Gatsiro muri uyu Murenge wa Gihundwe, babwiye RADIOTV10 ko bayobotse kuboneza urubyaro ku bwinshi ubwo ubuyobozi bwababwira ko bazabaha amafaranga ariko ntibababwire umubare wayo.

Mukamazimpaka Lucie uvuga ko iyi gahunda yabaye nk’ubukangurambaga nyuma yuko bamwe mu babyeyi bo muri aka gace bari baranze kuboneza urubyaro.

Ati “Batubwiye neza ko abantu bari muri ONAPO [muri gahunda yo kuboneza urubyaro] hari akantu kagiye gutambuka ngo bakabaha ku duceri [amafaranga]. Umva twikozeho mbega. Twaragiye twiteza inshinge, n’abari basanzwe badafata iyi gahunda bajyamo.”

Nyirahagenimana Rahabu uvuga ko benshi mu babyeyi bo muri aka gace bari baravuye muri iyi gahunda yo kuboneza urubyaro kubera kubagwa nabi, yavuze ko n’abari barayihagaritse bayigiyemo ku bwinshi nyuma yo kumva ko hajemo amafaranga.

Ati “Noneho bavuze ngo ni amafaranga, abantu barabyitabiriye bose.”

Aba babyeyi bavuga ko ayo mafaranga yatumye bitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, bayategereje amaso agahera mu kirere.

Yamungabiye Florida ati “Twarategereje tubura irengero. Mudufashe urwo rufaranga rutugereho natwe tujye tunywa kuri ako gasukari nk’abandi.”

Nyuma baje kubwirwa ko bazahabwa aya mafaranga ari uko babanje gutanga andi magana atanu (500Frw) yo muri Ejo Heza, maze ngo si ukuyatanga bivayo kuko bumvaga ko bagiye kubona agatubutse.

Mukamazimpaka Lucie yakomeje agira ati “Badukuramo ubusenkisa ubusenkisa hari n’abagiye bajya kuguza, nkanjye nari mfite atatu n’itanu nagujije iry’itanu ngo y’Ejo Heza ngo kugira ngo ubone iyo serivisi. Ayo mafaranga twarayatanze ariko twategereje aho iyo nkunga izava twarahabuze, nta n’akandi kanunu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatsiro, Sylvie Mukankurunziza unavugwaho ko ari we wabwiye aba baturage ko bazahabwa amafaranga nibaboneza urubyaro, yabibajijweho, avuga ko ari mu nama.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Annemarie yavuze ko atazi iby’ubu bukanguramabaga.

Ati “Ubukangurambaga bwo kubwira abantu ngo baboneza urubyaro bazahabwe amafaranga ntabwo bubaho. Muri Gahunda Leta tugira, iyo kuboneza urubyaro ngo duhe amafaranga abaturage ntayibamo.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kuku Shadia says:
    3 years ago

    😂😂😂😂😂

    Reply

Leave a Reply to Kuku Shadia Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − one =

Previous Post

Goma: Imyigaragambyo yahinduye isura, urusengero rw’abavuga Ikinyarwanda rurasahurwa kugeza no ku mabati

Next Post

Turkey&Syria: Imibare y’abahitanywe n’umutingito udasanzwe ikomeje kwiyongera bageze mu 4.000

Related Posts

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

by radiotv10
18/09/2025
0

Across Africa, the phrase “African Time” is often used in conversations, parties, and even workplaces. It is a joking way...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

IZIHERUKA

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?
MU RWANDA

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

by radiotv10
18/09/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

18/09/2025
Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Turkey&Syria: Imibare y’abahitanywe n’umutingito udasanzwe ikomeje kwiyongera bageze mu 4.000

Turkey&Syria: Imibare y’abahitanywe n’umutingito udasanzwe ikomeje kwiyongera bageze mu 4.000

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.