Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

radiotv10by radiotv10
01/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza
Share on FacebookShare on Twitter

Hari abahoze ari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Murara mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko mu mwaka wa 2006 bahagaritswe mu kazi mu buryo bavuga ko bunyuranyije n’amategeko, ariko mu 2022 iki kigo nderabuzima kikaza kwemera kugirana na bo ibiganiro by’ubwumvikane bakemeranya kubishyurira ibirarane by’imisanzu ya RSSB yo kugeza mu 2022.

Abo baturage bahoze ari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Murara giherereye mu Kagari ka Murara, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, baragaruka ku karengane bavuga ko bagiriwe mu mwaka wa 2006 ubwo bakoraga akazi k’isuku muri iri vuriro maze ngo bagahagarikwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko bari basanzwe batangirwa imisanzu n’icyo kigo nderabuzima. Kuva ubwo gahunda yo kubatangira iyo misanzu yahagarara nyamara batigeze bahabwa impapuro zibahagarika nk’uko bisanzwe bigenda mu guhagarika umukozi utagikenewe mu kazi.

Serubungo Gaspard ati “Twakoreye Ikigo Nderabuzima cya Murara, baza kutubwira ngo tujye muri konje y’umwaka ariko tugarutse dusanga badusimbuje abandi. Twitabaza Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Rubavu, ikigo cyanga kwitaba.”

Cyakora n’ubwo mu 2022, nyuma yo kwiyambaza inzego zirimo Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Rubavu no gutanga ikirego, impande zombi zanzuye gukemura ikibazo mu bwumvikane, aba baturage bagaragaza ko ibyo bemeranyije n’ikigo nderabuzima byabaye amasigaracyicaro kuko ngo kugeza ubu bakiri mu gihirahiro cy’uko bizashyirwa mu bikorwa.

Ndabateze Alfred ati “Akarere twandikiye inshuro zirindwi, twandikira Guverineri ariko bose ntibadusubiza, maze tukigeza ku Badepite badusuye mu kwa gatandatu. Titulaire na Gitifu w’Umurenge bemera ko baragikemura ariko na n’ubu nta kirakorwa. Kandi iyo tugeze kuri centre de santé batubwira ko amafaranga bayatanze, twajya kuri RSSB bakatubwira ko nta mafaranga batanze, twajya ku Karere bakatwirukaho ngo Akarere ntikadukoresheje! Mbese ubu turi mu gihirahiro.”

Serubungo Gaspard ati“Nta na kimwe twigeze tubona. Nkanjye sindi n’iwanjye, n’ugucumbika aho bwije bakanyirukana, nkanyagirirwa hanze. Mituweli nta bushobozi bwo kuyitanga.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Murara, Habarurema François, asobanura impamvu y’itinda ry’iyo misanzu ariko akizeza aba baturage ko bitarenze mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2026 kizaba cyakemutse.

Habarurema François ati “Amafaranga yarishyuwe kandi nari nandikiye RSSB mbasaba kuyashyiraho, ariko basuzumye basanga amafaranga yarajyaga muri RRA bitaratandukanywa. Ngeze muri RRA bansaba bordereau original kuko iyo nari mfite itagaragaraga, biba ngombwa kwandikira bank ngo idushakire bordereau. Ubwo rero ndumva bakwihangana kuko ubuyobozi bw’ikigo buticaye, buri gukurikirana ikibazo cyabo ku buryo uyu mwaka tugiye gutangira ndakeka ko azaba yaragezeho.”

Ni mu gihe ubwumvikane bw’Ikigo Nderabuzima cya Murara n’aba baturage bahoze bagikorera bwanzuye ko buri umwe muri aba baturage batatu azatangirwa mu Kigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB) amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni zirindwi n’ibihumbi ijana.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + fifteen =

Previous Post

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

Next Post

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.