Baltasar Ebang Engonga wo muri Guinée Equatorial akaba na Mwishywa wa Perezida w’iki Gihugu, wagarutsweho cyane ubwo hasakaraga amashusho bivugwa ko yafataga ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore batandukanye, yakatiwe gufungwa imyaka umunani ahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta no kwigwizaho imitungo.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Intara ya Bioko, aho Baltasar Ebang Engonga n’abandi batanu bahoze ari abayobozi muri Guverinoma ya kiriya Gihugu, baregwaga mu rubanza rumwe rwo kunyereza ibihumbi n’ibihumbi by’amadolari mu mari ya Leta.
Baltasar Engonga yagarutsweho cyane umwaka ushize ubwo hasakaraga amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore batandukanye, barimo abagore b’abayobozi bakomeye muri kiriya Gihugu, aho byavugwaga ko yaryamanye n’abagore barenga 400.
Urukiko rw’Intara ya Bioko, rwahamije uyu Baltasar Ebang Engonga n’abandi batatu bahoze ari Abayobozi Bakuru muri Minisiteri y’Imari, ibyaha birimo gukoresha imari ya Leta mu nyungu zabo bwite, ndetse no kunyereza amafaranga menshi mu mari y’Igihugu.
Uru rukiko rwakatiye Baltasar igihano cyo gufungwa imyaka umunani, ndetse no gutanga ihazabu ibarirwa mu bihumbi Magana by’amadolari.
Uretse igihano cyo gufungwa imyaka umunani, Baltasar Ebang Engonga yanafatiwe igihano cyo gutanga ihazabu y’ibihumbi 220$.
Mu bandi bahoze ari abayobozi baregwa hamwe na Baltasar, harimo Rolando Asumu Ndong Oyé, Carmelo Julio Motogo Ndong, na Florentina Ngangá Iñandji, bo bahamijwe kuba abafatanyacyaha muri biriya byaha, bakatirwa igifungo cy’imyaka itatu ndetse no gutanga ihazabu iri hagati ya Miliyoni 16 na 31 z’ama CFA.
Baltazar Ebang Engonga usanzwe ari mwishywa wa Perezida Teodoro Obiang Nguema, yagize imyanya mu nzego nkuru, aho yahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iperereza ku mari ya Leta.

RADIOTV10