Abaturage bavuye mu Ntara y’Iburasirazuba bakajya mu kazi ko gukora amaterasi y’indinganire mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko bakarangije ariko ntibahembwa none basohowe mu nzu bari bacumbitsemo, ubu bakaba babayeho nabi.
Aba bagabo baje mu Karere ka Nyabihu baturutse mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba, bavuga ko batangiye ako kazi muri Gicurasi (05) uyu mwaka wa 2024 ndetse, mu minsi itarenze 20 bari bamaze kurangiza akazi kabazanye, ariko bategereza ko bahembwa amaso ahera mu kirere,
Baribwira Gahungu Augustin ati “Kugeza ubu njyewe mbayeho nabi kuko aha ndi ntunzwe n’ikigori cyokeje kuko nyiri inzu nari ndimo yaransohoye nza ku muhanda ubu ndi mayibobo ndi umusaza.”
Aba baturage bavuga ko bagerageje kwegera ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu ngo bubafashe ariko biba iby’ubusa none babuze ayo bacira n’ayo bamira kuko bumva batasubira imbere y’imiryango yabo ntacyo bacyuye nyamara baravuyeho bagiye guhaha.
Uwitwa Kwizera ati “Turatabaza twagiye ku Karere inshuro eshatu ntakintu badufashije na kimwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo atari akizi, ariko ko agiye gukorana n’izindi nzego z’Ibanze kugira ngo bagisuzume.
Ati “Njyewe ntabwo cyangezeho, wenda ndabaza no mu Murenge kugira ngo turebe uko tugikurikirana, ubundi tugihereze umurongo.”
Aba baturage baturuka mu Turere twa Ngoma, Kayonza na Nyagatare two mu ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko nubwo hari bamwe muri bo babashije kubona uko basubira mu ngo zabo, baje bagera kuri 13.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10