Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bamporiki agikatirwa gufungwa imyaka itanu hamenyekanye icyahise gikurikiraho

radiotv10by radiotv10
24/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUTABERA
0
Bamporiki agikatirwa gufungwa imyaka itanu hamenyekanye icyahise gikurikiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamporiki Edouard wagize imyanya mu buyobozi bukuru bw’Igihugu, wakatiwe gufungwa imyaka itanu, yahise ajya gufungirwa muri Gereza, nyuma yuko yaburanaga afungiye iwe kuva yatangira gukurikiranwaho ibyaha yahamijwe.

Uyu munyapolitiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisititeri y’Urubyiruko n’Umuco, akaza guhagarikwa kubera ibyaha bishingiye ku kwakira indonke yakekwagaho, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, yakatiwe gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Ni igihano yahawe nyuma yo kujuririra icy’igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw yari yahawe mu rubanza rwa mbere rwari rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urukiko Rukuru rwamukatiye iki gifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, rwamuhamije ibyaha bibiri n’ubundi yari yahamijwe, ari byo; kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Nyuma yuko Urukiko rutangaje kiriya gihano, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwakurikiranaga uyu munyapolitiki aho yari afungiye iwe, rwahise rumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa kugira ngo afungwe hatangire gushyirwa mu bikorwa igihano yakatiwe.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, SSP Pelly Uwera Gakwaya wahamirije umunyamakuru wa RADIOTV10 ko Bamporiki yamaze kugezwa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere. Yagize ati “Yahageze rwose.”

Bamporiki uzwiho inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge, ni umwe mu banyapolitiki bakunze kujya muri za Gereza zinyuranye, aho yabaga agiye gukangurira abafungiye gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi, kwemera ibibi bakoze, bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Izi nyigisho yahaga imfungwa zifungiye Jenoside, zabaga zigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, zagiye zigira uruhare mu gutuma zimwe mu mfungwa zemera gusaba imbabazi abo ziciye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − four =

Previous Post

Umusirikare ukomeye muri FARDC wari indwanyi kabuhariwe washinjwaga gukorana na M23 yapfuye

Next Post

M23 yagaragarije amahanga uri inyuma yo kuba ibintu birushaho kuzamba

Related Posts

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragarije amahanga uri inyuma yo kuba ibintu birushaho kuzamba

M23 yagaragarije amahanga uri inyuma yo kuba ibintu birushaho kuzamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.