Friday, September 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bamporiki nyuma yo gukatirwa imyaka 4 bwa mbere yagize icyo abwira Urukiko yajuririye

radiotv10by radiotv10
19/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUTABERA
0
Bamporiki nyuma yo gukatirwa imyaka 4 bwa mbere yagize icyo abwira Urukiko yajuririye
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda uherutse gukatirwa gufungwa imyaka ine, akajurira, yaburanye ubujurire, yongera kwemera ko ibyo yakoze atashyizemo ubushishozi, ariko akaba abisabira imbabazi aciye bugufi.

Bamporiki witabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, yari yambaye ishati y’umweru, isuti y’ikijuju n’ipantaro y’umukara, yageze muri uru rukiko yajuririye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyasomwe tariki 30 Nzeri 2022, rwamuhamije icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyo gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.

Abanyamategeko bunganira uregwa, bavuze ko miliyoni 10 bivugwa ko Bamporiki yatse umunyemari Gatera, nta kimenyetso kibigaragaza kuko nta majwi afashe cyangwa ubutumwa bwaba ubwo kuri WhatsApp bubigaragaza.

Umwe mu banyamategeko bunganira Bamporiki, yavuze ko uwitwa Shema bivugwa ko ari we wagiye kuzana amafaranga yahawe Bamporiki, yagiye Gatera [uwatswe] amubwiye ko ajya kuzana inzoga, birangira iyo nzoga ihindutse amafaranga.

Uyu munyamategeko yavuze ko n’uyu Shema wagiye ajya kuzana iyo nzoga, na we ubwe atari azi ko ari amafaranga ahubwo ko na we yari azi ko ari inzoga.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko, abunganira Bamporiki bavuze ko iki adakwiye kugikurikiranwaho kuko ngo uwayoboraga nk’umuyobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ntaho yari ahuriye n’uruganda rwenga inzoga Gisozi.

Uyu munyamategeko yatanze urugero ko wenda byamuhama aramutse yarayoboraga nka Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, maze akayobya Umuhanda ugaca hafi y’inzu ye kugira ngo yegere umuhanda, bityo ngo umwanya yari afite ntaho uhuriye n’inganda.

Edouard Bamporiki, ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku mpamvu z’ubujurire bwe ndetse n’ibyatangajwe n’abamwunganira, yavuze ko atari umwere kuri ibi byaha aregwa kuko atakoresheje ubushishozi,

Yavuze ko kuba yarakiriye ariya mafaranga akurikiranyweho gufata nk’indonke, atari akwiye kugwa muri uwo mutego, icyakoze avuga ko akwiye guhabwa imbabazi.

Ni imbabazi yasabye akinahagarikwa muri Guverinoma y’u Rwanda, anatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha.

No mu iburanisha rya mbere ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Bamporiki, yari yabwiyw Umucamanza ko yemera ibyo yakoze ariko ko asaba imbabazi akaba yahanishwa igihano cyoroheje.

Ubwo yavugaga ku gifungo cy’imyaka 20 yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha, uyu munyapolitiki yari yavuze ko ari myinshi, kuko aramutse ayifunzwe ntacyo yaba akimariye u Rwanda kandi yumva agifite ubushake n’imbaraga byo gukorera Igihugu.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibimenyetso byose byatanzwe bifite ishingiro, bugasaba Urukiko Rukuru guhamya ibyaha uregwa, rukagumishaho igihano yakatiwe.

Nyuma yuko Inteko y’Urukiko Rukuru yumvise ibisobanuro by’impande zombi, Umucamanza yapfundikiye urubanza, ategeka ko ruzasomwa tariki 16 Mutarama 2023.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − five =

Previous Post

Kayonza: Uko byagenze ngo inzuki zibadwinge bakajyanwa kwa muganga igitaraganya

Next Post

Hatangajwe icyemezo giha umugisha gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bazava UK

Related Posts

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

by radiotv10
12/09/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Kibaya-Cyunuzi mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batahwemye kugaragaza imbogamizi zo kuba badafite aho banika...

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

by radiotv10
12/09/2025
0

Umusore n’inkumi bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bagombaga gukora ubukwe, bajyanywe mu Bitaro nyuma yo gutegwa...

Rwanda Expresses Solidarity with Qatar Following Iran’s Missile Attack

Rwanda condemns Israel strike in Doha, affirms solidarity with Qatar

by radiotv10
12/09/2025
0

The Government of Rwanda has unequivocally condemned the airstrike carried out by Israel in Doha, Qatar, on September 9, 2025,...

Cancel culture in Rwanda: Accountability or just online bullying?

Cancel culture in Rwanda: Accountability or just online bullying?

by radiotv10
12/09/2025
0

In recent years, the rise of social media has given Rwandans more freedom to express their thoughts, criticize public figures,...

IZIHERUKA

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali
MU RWANDA

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

12/09/2025
Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

12/09/2025
Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

12/09/2025
Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

12/09/2025
Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyemezo giha umugisha gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bazava UK

Hatangajwe icyemezo giha umugisha gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bazava UK

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.