Hatangajwe icyemezo giha umugisha gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bazava UK

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rukuru rw’i London mu Bwongereza, rwemeje ko amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kurwoherereza abimukira, yanyuze mu nzira ziboneye kandi yubahirije amategeko.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, n’Urukiko Rukuru rw’i London mu Bwongereza nyuma yo gusuzuma ikirego cy’abari barugejejeho bavuga ko iyi gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda idakurikije amategeko.

Izindi Nkuru

Impuguke ndetse na bamwe mu bagomba koherezwa mu Rwanda, bari biyambaje uru Rukiko, bavuga ko ibyakozwe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, bitanyuze mu mucyo ndetse ko bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.

Uruhande rwa Guverinoma y’u Bwongereza yakunze kuvuga ko aya masezerano anyuze mu mucyo, rwagaragarije uru Rukiko ko ibyakozwe hagati ya UK n’u Bwongereza nta tegeko na rimwe byanyuranyije.

Ni na ko byemejwe n’Uru Rukiko Rukuru rw’i London, rwavuze ko iyi gahunda hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda, yakozwe hubahirijwe amategeko n’ihame ry’uburenganzira bwa muntu, bityo ko iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa.

Indege yagombaga kuzana abimukira ba mbere baturuka mu Bwongereza bazanwa mu Rwanda, yagombaga gufata ikirere mu ijoro ryo ku ya 14 Kamena 2022, yahagaritse urugendo mu buryo butunguranye ku munota wa nyuma.

Iri hagarikwa ry’urugendo rw’indege, ryaturutse ku kuba umwe mu bimukira bagombaga kuzanwa, yari yitabaje Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu ku Mugabane w’u Burayi [European Court of Human Rights] arugaragariza ko afite impungenge ku burenganzira bwe ubwo azaba yageze mu Rwanda.

Ibi byatumye Uru rukiko ruba rufashe icyemezo cyo guhagarika gahunda yo kohereza aba bimukira kugira ngo rubanze rubisuzume.

Guverinoma y’u Bwongereza, yahise itangaza ko ntakizakoma mu nkokora iyi gahunda ndetse ko hahise hatangira ibikorwa byo gutegura indi ndege izazana abimukira ba mbere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru