Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Bamporiki yahuye n’uwamwigishije muri ‘Primaire’ amubwira ijambo rikomeye

radiotv10by radiotv10
28/03/2022
in Uncategorized
0
Bamporiki yahuye n’uwamwigishije muri ‘Primaire’ amubwira ijambo rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki, yatangaje ko yahuye n’umwe mu barimu bamwigishije mu mashuri abanza, akamubwira ijambo rikomeye ryamukoze ku mutima.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Edouard Bamporiki yari mu Karere ka Nyamasheke aho yanifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Shangi mu gikorwa cy’Umuganda rusange.

Bamporiki kandi yanaboneyeho kuganiriza Intore ziri ku Rugerero rw’Inkomezabigwi muri aka Karere, abibutsa ko uru Rwanda rw’ejo ari rwo ruzakorera mu ngata abayobozi bariho uyu munsi kuko bariho babyina bavamo.

Mu mpera z’iki cyumweru twasoje, uyu munyapolitiki wanavukiye muri aka Karere ka Nyamasheke, yagaragaje ko yishimiye guhura n’umwarimu wamwigishije mu mashuri abanza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Hon Bamporiki yagize ati “Nyuma y’imyaka 30, mpuye na mwarimu Karori wanyigishije mu mwaka wa kabili w’amashuri abanza 1992, ati: ‘uri Bamporiki?’ Nti ‘ndiwe.’ Ati: ‘rero mwana wanjye ubwo nkubonye bitari mu iradiyo Ndizihiwe. Kandi nguhaye Umugisha ahasigaye niyo nasaza ejo!’ Hari ubwo umuntu yishima byuzuye.”

Bamporiki Edouard wavukiye mu Karere ka Nyamasheke akaba ari na ho yiga amashuri abanza n’ayisumbuye, ni umwe mu Banyapolitiki bakunze kuvuga amateka ye.

Akunze kugaragaza ko yakuriye mu buzima bushaririye ariko agahorana ishyaka kuko yakunze kuvuga ko azaba umuyobozi ariko bamwe bakamutwama bavuga ko atabigeraho kubera aho akomoka.

Bamporiki ukunze gushima Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yagiye avuga ko bamufashije kugera ku nzozi ze kuko urwego agezeho hari uruhare runini babigizemo.

Bamporiki na Kalori bahuye baraganira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Nkombo: Nkombo abafite virusi itera SIDA bahagarikiwe inyunganiramirire none ubuzima bwabo burageramiwe

Next Post

DRC: M23 yongeye gukozanyaho n’ingabo za FARDC mu gitero karundura yazigabyeho

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: M23 yongeye gukozanyaho n’ingabo za FARDC mu gitero karundura yazigabyeho

DRC: M23 yongeye gukozanyaho n'ingabo za FARDC mu gitero karundura yazigabyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.