Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki, yatangaje ko yahuye n’umwe mu barimu bamwigishije mu mashuri abanza, akamubwira ijambo rikomeye ryamukoze ku mutima.
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Edouard Bamporiki yari mu Karere ka Nyamasheke aho yanifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Shangi mu gikorwa cy’Umuganda rusange.
Bamporiki kandi yanaboneyeho kuganiriza Intore ziri ku Rugerero rw’Inkomezabigwi muri aka Karere, abibutsa ko uru Rwanda rw’ejo ari rwo ruzakorera mu ngata abayobozi bariho uyu munsi kuko bariho babyina bavamo.
Mu mpera z’iki cyumweru twasoje, uyu munyapolitiki wanavukiye muri aka Karere ka Nyamasheke, yagaragaje ko yishimiye guhura n’umwarimu wamwigishije mu mashuri abanza.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Hon Bamporiki yagize ati “Nyuma y’imyaka 30, mpuye na mwarimu Karori wanyigishije mu mwaka wa kabili w’amashuri abanza 1992, ati: ‘uri Bamporiki?’ Nti ‘ndiwe.’ Ati: ‘rero mwana wanjye ubwo nkubonye bitari mu iradiyo Ndizihiwe. Kandi nguhaye Umugisha ahasigaye niyo nasaza ejo!’ Hari ubwo umuntu yishima byuzuye.”
Bamporiki Edouard wavukiye mu Karere ka Nyamasheke akaba ari na ho yiga amashuri abanza n’ayisumbuye, ni umwe mu Banyapolitiki bakunze kuvuga amateka ye.
Akunze kugaragaza ko yakuriye mu buzima bushaririye ariko agahorana ishyaka kuko yakunze kuvuga ko azaba umuyobozi ariko bamwe bakamutwama bavuga ko atabigeraho kubera aho akomoka.
Bamporiki ukunze gushima Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yagiye avuga ko bamufashije kugera ku nzozi ze kuko urwego agezeho hari uruhare runini babigizemo.
RADIOTV10